Abarenga 900 basoje amasomo muri UNILAK, bibutswa ko barangije mu bihe bigoye (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo gutanga impamabumenyi kuri abo banyeshuri wabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021. Ubaye ku nshuro ya 15 kuva iri shuri ryashingwa.

Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Dr Ngamije Jean, yavuze ko ashingiye ku masomo bahawe n’uburyo bigishijwe kwihangira imirimo, hari icyizere ko bagiye kuzitwara neza muri sosiyete no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bihari, ariko abibutsa ko basoje amasomo mu bihe bigoye.

Ati “Abo bose dushingiye ku byo twagiye tubona no mu bihe byashize n’abagiye barangiza, barimo baratanga umusanzu wabo mu gihugu. Barangije mu gihe kigoye aho imirimo iba mike kandi abarangiza ari benshi, ariko bose babonye isomo ribatoza guhanga imirimo.”

“Kugira ngo babone imirimo bose igihugu nticyabibasha cyonyine, ariko abanyeshuri b’iki gihe barabikora neza [kwihangira umurimo] ni na cyo dushimira Imana, benshi barangiza bamaze kumenya icyo bagiye gukora.”

Abahawe impamyabumenyi ni abigiye mu mashami yose y’iyi Kaminuza yaba irya Kigali, Nyanza ndetse na Rwamagana.

Abarangije icyiciro cya Kabiri ni 856 mu gihe abarangije Masters ari 135. Muri aba harimo ab’igitsina gore barenga 600 n’ab’igitsina gabo barenga 380.

Abanyeshuri 57 bahize abandi (abagize hejuru ya 80%), nibo bitabiriye imbonankubone uyu muhango wabereye ku ishami rya UNILAK rya Nyanza, aho abasigaye bawitabiriye bifashishije ikoranabuhanga.

Bamwe muri bo babwiye IGIHE ko bashingiye ku masomo bahawe ndetse n’uburyo bigishijwe kwihangira umurimo, bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Dusabimana Gad ati “Muri iyi minsi biragorana iyo umuntu yiteze ko azabona akazi, ariko UNILAK ntabwo iturera ngo tuzashake akazi gusa, ahubwo twigishwa no kwihangira akazi. Njyewe natangiye gutekereza uko nakora ubucuruzi.”

Uwambayinema Bélise we yavuze ko bitewe n’ubumenyi yahawe na UNILAK, yamaze kubona icyo akora.

Ati “Aha nahakuye ubumenyi kandi ni bwo bwatumye mbona akazi muri kampani ikomeye ku Isi, aho nkora ibijyanye no gutanga ubufasha ku bakiriya baba baraguze software dukora bagahura n’ibibazo.”

UNILAK yashinzwe mu 1997 n’ishyirahamwe ry’ababyeyi b’Abalayiki b’Abadventiste, FAPADER. Imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza barenga 13.800 ndetse n’abarangije Masters basaga 600.

Usibye Abanyarwanda iyi Kaminuza yigamo n’Abanyamahanga bagera kuri 200 baturuka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Abarangije icyiciro cya Bachelors ni 856 mu gihe abarangije Masters ari 135
Bamwe muri bo bavuze ko bashingiye ku masomo bahawe ndetse n'uburyo bigishijwe kwihangira umurimo bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize
Bamwe mu barimu bigisha muri UNILAK bitabiriye ibi birori
Gutanga impamyabumenyi muri UNILAK bibaye ku nshuro ya 15 kuva iri shuri ryashingwa
Abahagarariye bagenzi babo biga muri UNILAK baturuka mu bihugu 15
Iyi kaminuza iganwa n'abaturuka mu bihugu bitandukanye
Kaminuza y'Abalayiki b'Abadivantisiti b'umunsi wa Karindwi UNILAK yatanze impambumenyi ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri n'icya gatatu cya kaminuza bagera kuri 983
Mubarangije bose harimo ab'igitsina gore barenga 600 n'ab'igitsina gabo barenga 380
Muri aba banyeshuri bashyizwe ku isoko ry'umurimo abarenga 600 ni ab'igitsina gore
UNILAK ishyira n'ingufu mu bufashamyumvire kugira ngo abanyeshuri bafashwe kumva icyo bashaka
UNILAK ifite amashami atatu ari i Nyanza Kigali na Rwamagana
UNILAK yashyize ku isoko ry umurimo abarenga 900 ibibutsa ko barangije mu gihe kigoye
UNILAK yashinzwe mu 1997 n'ishyirahamwe ry'ababyeyi b'Abalayiki b'Abadventiste, FAPADER
Byari ibirori bibereye ijisho
Ni ku nshuro ya 15 iyi kaminuza itanze impamyabumenyi
Pasiteri Ezra Mpyisi na we yari yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi mu barangije muri UNILAK
Abatsinze neza kurusha abandi bahawe ibihembo
Uwambayinema Bélise we yavuze ko bitewe n'ubumenyi yahawe na UNILAK yamaze kubona icyo akora
Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Dr Ngamije Jean yavuze ko ashingiye ku masomo abarangije bahawe n'uburyo bigishijwe kwihangira imirimo hari icyizere ko bazitwara neza muri sosiyete

[email protected]




source : https://ift.tt/3AKC74X
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)