Abanyeshuri barenga ibihumbi 60 batsinzwe ibizamini bya leta bazasibizwa: Ingaruka zishoboka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amanota y’abakoze ibi bizamini yatangajwe kuri uyu wa 4 Ukwakira 2021 aho mu mashuri abanza imitsindire iri ku kigero cya 82,5% mu gihe mu cyiciro rusange iri kuri 86,3%.

Abakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza bari 251.906 barimo abakobwa 136.830 n’abahungu 115.076 naho mu cyiciro rusange bari 121.626 barimo abakobwa 66.240 n’abahungu 55.386.

Ku bijyanye n’ibyiciro by’imitsindire (Divisions), mu mashuri abanza abaje mu cya mbere ni 14.373 bihwanye na 5,7%; mu cya kabiri 54.214 (21,5%), icya gatatu ni 75.817 (30,10%) na ho icya kane bakaba 63.326 (25,10%).

Mu basoza Icyiciro Rusange, abatsinze bari mu cyiciro cya mbere bangana na 19.238 (15,8%); icya kabiri ni 22.576 (18,6%), icya gatatu ni 17.349 (14,3%) naho mu cyiciro cya kane harimo 45.842 (37,7%.)

Nko mu mahuri abanza, abanyeshuri bari mu cyiciro cya mbere ni abafite kuva ku inota rya 1-16; icya kabiri kiri hagati ya 16 na 28; icya gatatu 29-34; icya kane 35-41. Abasigaye baba bari muri U (unclassified), ni bo baba batsinzwe, ni ukuvuga ko muri buri somo baba babonye inota rya 9 .

Icyemezo cyo gusibiza abataratsinze neza gishingiye ku mwanzuro wa 10 w’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu umwaka ushize wa 2020, urebana no ‘guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (automatic promotion) hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi’.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko abo banyeshuri batazahabwa ibigo ngo bakomeze mu byiciro bikurikira nk’uko byari bisanzwe ahubwo bazasibizwa.

Ati "Dushingiye ku mwanzuro wa 10 w’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu aho usaba ko abanyeshuri batatsinze batagomba kwimuka ngo bajye mu kindi cyiciro, aba banyeshuri ntibari buhabwe ibigo nk’uko byari bisanzwe bigenda ahubwo bazafashwa babanze bagere ku kigero kibemerera kwimukira mu bindi byiciro; ubundi bajyaga bahabwa ibigo ndetse n’amashuri akaba yabakira mu byiciro bikurikiyeho.”

Minisitiri w’Uburezi yakomeje avuga ko aba banyeshuri bazafashwa gusubiramo amasomo ku bufatanye n’ibigo bari basanzwe bigaho bakazasubira mu bizamini kugira ngo bazimukire mu kindi cyiciro bamaze gutsinda ku kigero giteganywa.

Bazabona ibyumba bigiramo?

Minisiteri y’Uburezi imaze igihe irwana n’ikibazo cy’ubucucike mu mashuri hamwe na hamwe n’ubu kikaba kitarakemuka burundu. Kuba hagiye gusibizwa umubare munini w’abanyeshuri biteye kwibaza niba bazabona ibyumba bigiramo.

Dr Uwamariya yavuze ko ubu igikurira ari ukumenya aho abo banyeshuri baherereye aho bazigira n’uko bazigishwa nk’uko no mu byiciro bindi byagaragaye ko hari abanyeshuri basigaye inyuma kubera Covid-19. Minisiteri y’Uburezi n’amashuri ngo bifite umwanya wabateganyijwe wo gusubiramo amasomo.

Ati “Aba rero bazitabwaho mu buryo bw’umwihariko, tuzakorana n’amashuri tuba dufite imibare; hariho n’amashuri uzasanga nta banyeshuri bahari bagomba gusubiramo umwaka hakaba n’ahandi uzasanga ari benshi cyane.”

“Ntabwo tuzabirekera ibigo by’amashuri gusa ahubwo tuzafatanya yaba REB ndetse na Minisiteri y’Uburezi n’uturere abo bana bahereyemo kugira ngo bigishwe mu buryo budasanzwe.”

Buri shuri ngo rizagira umwihariko bitewe n’umubare w’abanyeshuri bagomba gusibira.

Ese ntibizongera umubare w’abata ishuri?

Mineduc yavuze ko hari impungenge ko uku gusibiza abanyeshuri bishobora kuzamura umubare w’abata ishuri bikaba bisaba ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo iki kibazo gikumirwe.

Ati “Birashoboka ariko ni ugukorana n’inzego zose kugira ngo abo bana batabura ayo mahirwe. Kuko aho kugira ngo umureke atambuke kandi ntacyo atambukanye, ibyiza wamufasha akarushaho kwiyongera mu bumenyi mbere y’uko akomeza.”

“Tuzakorana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo abo bana bagaruke mu ishuri. Kuba bazitabwaho by’umwihariko ngira ngo ntibizabaca intege ariko nta wakwirengagiza ko iki gishoboka [guta ishuri] bikaba bisaba imbaraga zidasanzwe kugira ngo tutabatakaza.”

Hari abishimiye icyemezo Mineduc yafashe

Umwe mu babyeyi waganiriye na IGIHE yavuze ko iki cyemezo cyo gusibiza abafite intege nke bagishimye kuko kuba buri umunyeshuri yajyaga yumva ko azimuka uko byagenda kose byatumaga hari abadashyiraho umuhate mu myigire.

Ati "Byatumaga hari abigira ’ibyo ntazi’ bakumva ko byanze bikunze bazimuka. Ubwo urumva uguhatana kwava he? Ibi ndabishyigikiye."

Abandi bavuze ko kwimura umwana utatsinze bituma agakomeza kudindira kubera ko ntacyo yiyungura mu bumenyi bwe.

Impuguke mu by’uburezi Dr Munyakayanza Jean Francois, yabwiye RBA, ko gusibiza umunyeshuri mu gihe hari ibyo atarageraho ari ibintu byiza ariko bisaba kumufasha by’umwihariko.

Ati “Bituma umwana bya bindi byajyaga bimurushya asa n’uwongeyemo imbaraga, ibyo atumvaga abyumve neza. Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza (Tronc Commun), umwimuye azagera mu mwaka wa gatandatu ntacyo azi. Mwarimu afite uruhare rwe n’umubyeyi afite uruhare rwe. Ikiba gikenewe ni uko igihe mwarimu yamuhaye umukoro, umubyeyi ni ukumuba hafi akareba ko yabikoze.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ko abanyeshuri batsinzwe batazahabwa ibigo ngo bakomeze mu byiciro bikurikira nk’uko byari bisanzwe ahubwo bazasibizwa



source : https://ift.tt/3Fmnc4g
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)