Wari uziko kurya amagi buri munsi ari bibi ku buzima?menya impamvu. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ese wakwirinda amagi? Ese ku munsi warya amagi angahe? Muri iyo ngano y'amagi urya harimo Calories na Cholesterol zingahe? Ibi bibazo biratuma umenya neza ko kurya amagi buri munsi na byo bigira ingaruka, umenye n'ayo usabwa kutarenza mu cyumweru.

Niba amafunguro yawe ya buri munsi agaragaraho amagi, ni cyo gihe ngo utangire uve muri iyo nzira. Ushobora gutekereza ko amagi akungahaye cyane ndetse ari ngenzi kuyafata cyane, ni byo rwose. Amagi ni ingenzi kuko ni isoko ya Protein kuko igi rimwe riba rigizwe na 12% bya protein kandi umubiri w'umuntu uba uyikeneye. Igi rimwe na none rinini riba rigizwe na Cholesterol 16%. Izi ngero zombi nizo zi zamura urugero uriho wowe ubwawe, rwo kuba wakwiyemeza kurya amagi buri munsi cyangwa niba wayareka.

Ubushakashatsi bwakozwe , bwashyize ku rutonde ikintu cyo kurya amagi cyane, nka kimwe mu bitera ibibazo by'umutima (Heart Problems). Cholesterol iba mu magi niyo igira ingaruka ku mutima. Kurya amagi buri munsi bituma abantu bapfa bazize indwara z'umutima nk'uko byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe muri uyu mwaka wa 2021.



Source : https://yegob.rw/wari-uziko-kurya-amagi-buri-munsi-ari-bibi-ku-buzimamenya-impamvu/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)