U Bugiriki bwashyikirije u Rwanda inkingo ibihumbi 200 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izo nkingo zakiriwe ku itariki ya 3 Nzeri 2021 ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali, n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y'Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw'ibanze, Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga.

Alexandros Diakopoulos, Umuyobozi mukuru ushinzwe ubutwererane n'iterambere ry'ubutabazi muri Minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Bugiriki, ashyikiriza u Rwanda izo nkingo yavuze ko impano yatanzwe ari ikimenyetso cyerekana ko u Bugereki bwiteguye kugirana ubufatanye bwa hafi n'abaturage b'u Rwanda. Ati "Ni ikimenyetso cy'ubufatanye bwacu n'abaturage bo mu Rwanda".

Dr. Mpunga yavuze ko ubufatanye u Rwanda rufite n'ibindi bihugu buzarufasha kubona inkingo zigera ku bantu benshi.

Ati "Turizera ko izi nkingo zizafasha cyane cyane abasaza bo mu cyaro kubera ko bashobora kwibasirwa cyane n'icyorezo cya Covid-19".

Akomeza avuga ko izi nkingo ari ikimenyetso cy'umubano mwiza uriho hagati y'Ingabo z'Abagiriki n'iz'u Rwanda.

Ibi bije bikurikira uruzinduko Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura aherutse kugirira mu Bugiriki.




source : https://ift.tt/3tdrc1B
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)