Twaganiriye: Ykee Benda yahakanye amakuru avu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukundo rwa Ykee Benda na Shazz, rwatangiye kuvugwa mu minsi micye ishize aho aba bombi bakomeje kugenda bagaragarizanya urugwiro basangiza aba bakurikira ku mbuga nkoranyambaga amafoto anyuranye, ibintu benshi babonyemo ko bakundana.

Nyuma y'uko ibi bibaye umugabo uherutse gutandukana n'umugore bari bamaranye imyaka icyenda bakundana yewe biteguraga no kurushinga banafitanye umwana w'umuhungu witwa Julie, yemeje ko ari mu rukundo na Akayesu Sharon wamamaye nka Shazz.

Kuri ubu byari bikomeje gukwirakwira hirya no hino kandi bikanemezwa ko amakuru yavuye mu bantu ba hafi ba bombi ko Ykee Benda yaje mu Rwanda mu mpera z'icyumweru gishize aje kureba umukunzi we mushya.

Bivugwa kandi ko kuwa Gatanu Ykee Benda na Shazz basohokeye muri hoteli yitwa Kaizen iri i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali bahagirira ibihe byiza. Ni ku nshuro ya mbere aba bombi bari babonanye amaso ku maso kuva batangira gukundana.

Nyamara Ykee Benda yahakanye aya makuru avuga ko atigeze agera mu Rwanda. Mu kiganiro gito yagiranye na INYARWANDA, yagize ati:"Ntabwo bishoboka ko nagera mu Rwanda ntavuze, ibyo ni ibinyoma nibereye muri Kampala."

Sharon uvugwa mu rukundo n'uyu muhanzi, ubwamamare bwe bwazamuwe n'ibihe yagiye anyuranamo n'ibyamamare nyarwanda birimo Davis D, Kevin Kade n'umufotozi witwa Thiery batawe muri yombi bashinjwa icyaha cy'ubufanyacyaha mu kuryamana nawe kandi ngo atarageza imyaka, ibintu byaje guteshwa agaciro bakarekurwa.

Bidateye kabiri yaje kuba imbarutso yo kwirukanwa k'umuzamu w'ikipe y'igihugu, Kwizera Olivier wirukanwe mu mwiherero w'ikipe y'igihugu igitaraganya nyuma y'ikiganiro yagiranye n'uyu mukobwa ku karubanda binyuze ku rubuga rwa Instagram. Aherutse kandi no kwifashishwa mu mashusho y'indirimbo yitwa 'Iyizire' ya Jules Sentore aherutse gushyira hanze.

Ykee Benda yahakanye ko atigeze agera mu Rwanda bityo ko ibivugwa ari ibinyoma

Shazz umunyarwandakazi uri mu rukundo na Ykee Benda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109908/twaganiriye-ykee-benda-yahakanye-amakuru-avuga-ko-yasuye-shazz-mu-rwanda-109908.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)