REB yagize icyo isaba abarimu basabye akazi mu Burezi – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda REB ,cyihanangirije abari basabye akazi mu burezi bakaba batarabonetse ku rutonde rw'abatoranijwe kuzakora ikizamini  ko badakwiye gukomeza kubandikira kuri Twitter cyangwa guhamagara kuri telefoni zabo ahubwo ko basabwa gutanga ubujurire bwabo bifashishije konti zabo ziri ku rubuga rwa MIFOTRA rukurikira: https://e-recruitment.mifotra.gov.rw/#/welcome.

Mu butumwa iki kigo cyanyujije kuri Twitter kuri uyu wa mbere bugira buti' REB iramenyesha abakandida basabye kandi batatoranijwe mubagomba gukora ikizamini ndetse bakaba barimo kujurira bakoresheje twitter cyangwa telefone ko ibyo bakora bitemewe, ahubwo abajurira bagomba kubikorera muri system ya @RwandaLabour ya e-recruitment. @mbanelson'

REB kandi irashishakariza abarimo gusaba kurenganurwa ko babanza bakareba niba bujuje ibyari byasabwe kuri uwo mwanya. Mugire amahoro. @mbanelson'

REB kandi yibukije abibagiwe gushyira ibyangombwa byabo kuri konti zabo ziri muri Mifotra ko igihe cyarenze, ndetse uzabishyiramo bizaba impfabusa.

Bagize bati:'REB iramenyesha abakandida bibagiwe gutanga ibyangombwa bikenewe ku myanya y'akazi bari basabye ko igihe ntarengwa bagombaga kubitanga cyarangiye. Bivuze ko ibyo bongera muri 'system' nyuma y'igihe cyagenwe nta gaciro bifite. Murakoze @mbanelson'

REB iramenyesha abakandida bibagiwe gutanga ibyangombwa bikenewe ku myanya y'akazi bari basabye ko igihe ntarengwa bagombaga kubitanga cyarangiye. Bivuze ko ibyo bongera muri 'system' nyuma y'igihe cyagenwe nta gaciro bifite. Murakoze @mbanelson

â€" Rwanda Basic Education Board (@REBRwanda) September 27, 2021



Source : https://yegob.rw/reb-yagize-icyo-isaba-abarimu-basabye-akazi-mu-burezi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)