RCS yatangaje ko ifite amakuru yibanze yuko... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Tuyishime Joshua (Jay Polly) wafatwaga nk'umwami wa Hiphop mu Rwanda ndetse nawe akaba yakundaga kwiyita 'Kabaka' bisobanuye 'Umwami', yitabye Imana mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021 azize uburwayi, akaba yaguye mu bitaro bya Muhima. 

Jay Polly yari umaze iminsi afungiye muri gereza ya Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere aho yari akurikiranyweho ibyaba bitandukanye. Nyuma y'uko yitabye Imana, umurambo wa Jay Polly wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru ahagana saa yine za mu gitondo kugira ngo hakorwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.


Umurambo wa Jay Polly ubwo wari ujyanywe mu bitaro bya Kacyiru

RCS ivuga ko Jay Poly "yaraye ajyanywe mu ivuriro ry'iyo gereza ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba aho yahise yitabwaho n'abaganga.' Iri tangazo rikomeza rivuga riti: "Bimaze kugaragara ko akomeje kuremba yaje kujyanywa mu bitaro bya Muhima aho yakomeje kwitabwaho n'abaganga ariko birangira aje kwitaba Imana".

Uru rwego rwavuze ko amakuru y'ibanze rufite ari uko Jay Polly na bagenzi be babiri ari bo Harerimana Gilbert na Iyamuremye Jean Clement "basangiye uruvange rwa alcool yifashishwaga n'imfungwa/ abagororwa biyogoshesha, amazi n'isukari. byavanzwe nabo ubwabo".

Mu itangazo ryashyizweho Umukono n'Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya, rivuga ko Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, hamwe na Rwanda Forensic Laboratory, RFL, batangiye iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.


Itangazo ry'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa (RCS)


Jay Polly yitabye Imana azize uburwayi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109121/rcs-yatangaje-ko-ifite-amakuru-yibanze-yuko-jay-polly-yasangiye-uruvange-rwa-alcool-na-bag-109121.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)