Rayon Sports yatumijeho inama y'abakinnyi, bamwe mu bakinnyi ntibiteguye gutangira imyitozo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutumizaho inama y'abakinnyi izaba mu gitondo cy'ejo ku wa Gatanu ku cyicaro gikuru cy'iyi kipe Kimihurura, biteganyijwe ko bazaherebwamo amabwiriza ajyanye no gusubukura imyitozo.

Abakinnyi b'iyi kipe bose basabwe kuzaba bari Kimihurura tariki ya 10 Nzeri 2021 saa 9:00'.

Ntabwo bigeze babwirwa icyo bashakirwa ariko amakuru ISIMBI yabashije kumenya ni uko komite nyobozi y'iyi kipe ishaka kuganira n'abakinnyi mbere y'uko batangira imyitozo bitegura shampiyona umwaka w'imikino 2021-22.

Ejo nibwo bazahabwa gahunda yose ijyanye n'igihe bazasubukurira imyitozo bitegura iyi shampiyona, aho biteganyijwe ko nta gihindutse bazatangira imyitozo ku wa Mbere w'icyumweru gitaha tariki ya 13 Nzeri 2021.

Gusa n'ubwo ubuyobozi bw'iyi kipe butegura ibi, bamwe mu bakinnyi ntibiteguye gutangira imyitozo mu gihe cyose batishyuwe umwenda babafitiye.

Abakinnyi b'iyi kipe barishyuza iyi kipe umushahara w'amezi 2, hari n'abakiyishyuza amafaranga baguzwe.

Rayon Spprts izakorana inama n'abakinnyi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatumijeho-inama-y-abakinnyi-bamwe-mu-bakinnyi-ntibiteguye-gutangira-imyitozo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)