Mu mwaka umwe RIB yakiriye ibirego bisaga 300 by'ubushukanyi bukorewe kuri telefone #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuvugizi wa RIB, RIB Dr. Thierry Murangira asaba abantu kwigengesera
Umuvugizi wa RIB, RIB Dr. Thierry Murangira asaba abantu kwigengesera

Ibirego by'ibyaha RIB yakiriye uko ari 303 byakozwe kuva muri Nyakanga 2020 kugeza muri Kamena 2021, birimo abakekwa 389, hakaba harimo abagabo 328 n'abagore 61.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr. Thierry Murangira, avuga ko ibi byaha bikorwa hakoreshejwe amayeri aho batwara amafaranga y'umuntu kuri telefone bamushutse hari ibyo bamubwiye ngo agende akora bikarangira bamutwariye amafaranga, ari ho ahera asaba Abanyarwanda kugira amakenga.

Ati “Icyo dusaba Abanyarwanda ni ukugira amakenga kuko ibi bibaye uyu munsi buri muntu wese igihe yagize amakenga agakurikiza ibyo tumubwira akirinda abo bose bamuca mu matwi bamushuka bashingiye ku marangamutima ibi byaha bizacika, bakirinda umuntu wese uza abahamagara ababwira ngo nkoherereje amafaranga, akamwoherereza messages zitari zo undi na we agahita ajya muri mobile money agahita yohereza amafaranga koko ngo arimo kuyamusubiza, ubwo n'uburyo bumwe abantu bagomba kwirinda”.

Umukozi wa MTN, Kagabo George, avuga ko batangiye igikorwa cy'ubukangurambaga mu bitangazamakuru bya radio na tereviziyo bitandukanye hirya no hino mu gihugu buzamara igihe cy'icyumweru bikazibanda ku mayeri akareshwa cyane mu bushukanyi bukorerwa kuri terefone.

Ati “Nta bundi bwenge buhanitse aba bajura bakoresha, kuko uburyo bwa mobile money bufite security muby'ukuri, uburyo amafaranga ava kuri terefone yawe ni wowe ubwawe ubwigiriramo uruhare cyangwa se umuntu akamenya umubare wawe w'ibanga bityo rero iyo urebye amayeri akoreshwa cyane nuko aguhamagara akakubwira ko ari umukozi wa mtn akakubwira ko konte yawe ya mobile money yafunzwe kubera ikibazo runaka ariko kugira ngo ifungurwe nakubwira kode runaka kugira ngo ifunguke abo bajura muby'ukuri bajyana n'amarangamutima y'umukiriya urimo gukoresha mobile money”.

Abanyarwanda barasaba kwirinda abantu bose babahamagara bababwira ko bakora muri mtn bakababwira imibare bashira muri terefone yabo cyangwa bakabasaba amafaranga kugira ngo bakorerwe serivise runaka.

Ikindi nuko mbere yo kugira icyo bakora bagomba kubanza gushishoza byaba na ngombwa bagahamagara RIB kuri nimero yayo itishyurwa 166 cyangwa bakegera sitasiyo ya RIB ibegereye bakagisha inama mbere yo kugira icyo bakora.
Tarib Abdul




source : https://ift.tt/3jQYH6R
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)