MU MASHUSHO: Tumwe mu dushya twaranze ubukwe bwa Mico The Best ||Yaririmbiye umugeni we. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021 nibwo umuhanzi Mico the Best yarushinze na Ngwinondebe Clarisse, mu birori byari bibereye ijisho ndetse byaranzwe nudushya dutandukanye.

Ni ubukwe bwari bubereye ijisho bitewe n'aho bwabereye, ku musozi witegeye neza Kigali ndetse mu busitani bufatwa nk'ubwa mbere muri Kigali.

Ariko nanone ni ubukwe bwaranzwe no gusabana kwinshi bitajya bisiga no gutarama.

Bitewe n'uko gusezerana imbere y'amategeko byari byarakozwe mbere, kuri uyu munsi hari hatahiwe umuhango wo gusaba no gukwa kimwe no gusezerana imbere y'Imana.

Tumwe mu dushya twagaragaye ,harimo uburyo Mico yaririmbiye umufasha we indirimbo ze zitandukanye harimo n'iyitwa igare, ikindi umuhanzi Riderman akaba na we yamugabiye inka.



Source : https://yegob.rw/mu-mashusho-tumwe-mu-dushya-twaranze-ubukwe-bwa-mico-the-best-yaririmbiye-umugeni-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)