MTN yatumiye ibyamamare birimo Bull Dogg, Ish... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nzeri 2021, kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Cyatumiwemo abanyamakuru bakaba n'abashyushyarugamba Anita Pendo na Mc Tino, Dj Brianne na Dj Caspi. Cyanatumiwemo abahanzi Ish Kevin na Bull Dogg.

MTN yagize iti 'Ba 'jeunnes' aha hantu harashya cyangwa harashya?  #ClubYolo yo kuri uyu wa gatanu ntago yagucika. Tagginga abajama bawe udashaka ko bazabura.'

Iki gitaramo kizabera ku rubuga rwa Instagram no kuri Facebook guhera saa moya z'ijoro kugeza saa tatu z'ijoro.

MTN iherutse gutangaza ko 'umutekano wongerewe kuri simukadi yawe'. Ni mu ngamba nashya zatangajwe n'Urwego rushinzwe kugenzura imirimo imwe n'imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA) zongereye umutekano mu buryo bwo kwandikisha Simukadi.

Mu gihe Simukadi idakoreshwa gusa muri serivisi zo guhamagara, kwitaba na interineti ikaba ndetse ikoreshwa mu kugura serivizi z'imali, umutekano wa Simukadi ni ingenzi.

Izi ngamba nshya zishimangira umutekano wa Simukadi, bugamukira ubujura kandi bukanongerera abakiriya icyizere ko nta bibazo Simukadi zabo zizahura nabyo kubwo kugenzura kenshi imyirondoro.

MTN ivuga ko 'igihe handikwa Simukadi nshya cyangwa hakorwa Simu swap, umukiriya asabwa gufatwa ifoto aho amaze kwerekana indangamuntu Nyarwanda, inyamahanga, iy'impunzi cyangwa pasiporo.

MTN Rwanda irayoboye ku isoko ry'itumanaho ngendanwa mu Rwanda. Guhera mu mwaka wa 1998, MTN Rwanda yakomeje gushora imari mu kwagura no kunoza imikorere y'umuyoboro wayo ndetse kuri ubu yishimiye kuba ku mwanya wa mbere nk'umuyoboro wa interineti mu Rwanda.

MTN Rwanda igeza serivise zo ku rwego rwo hejuru abafatabuguzi bayo, zirimo ndetse n'udushya nk'iya MTN Irekure itanga amainite yo guhamagara na bundle za interineti ku muntu.

Iyi sosiyete kandi iri imbere mu gutanga serivise z'imari kuri telefone ngendanwa mu Rwanda hamwe na Mobile Money, MoMoPay na MoKash itanga inguzanyo ikanazigama. Â 

MTN yahuje ibyamamare birimo Bull Dogg na Ish Kevin mu gitaramo 'Club Yolo'

MTN ivuga ko umutekano wa Simukadi wongerewe 

Itangazo ku buryo buvuguruwe bwo kubona simukadi (SIM card) no gukoresha sim swap



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109113/mtn-yatumiye-ibyamamare-birimo-bull-dogg-ish-kevin-na-anita-pendo-mu-gitaramo-club-yolo-ki-109113.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)