Ni ibibazo abari bahagarariye Mininfra basabwe gutangaho ibisobanuro ubwo bitabaga PAC, kuri uyu wa 8 Nzeli 2021 nk’uko byagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, muri raporo y’umwaka wa 2019/2020.
Iyi raporo igaragaza ko hari miliyoni zirenga 275 Frw zifatwa nk’umwenda ukomoka kuri izi modoka leta ifatanya n’abakozi zitarishyurwa.
Hari kandi amafaranga angana na miliyoni 144 Frw zirenga afatwa nk’igihombo leta yagize bitewe n’uko hari abakozi bavuye mu kazi imodoka ntizihite zifatwa ngo zigurishwe ahubwo hakabaho gukererwa.
Ubukererwe buri hagati y’amezi atatu n’imyaka 13, byagiye bituma zigurishwa zarataye agaciro, hakiyongeraho ko kugeza n’ubu hari izitaraboneka.
Amasezerano leta yagiye igirana n’abakozi mu guhabwa izi modoka na yo ngo arimo amakuru ateye urujijo kuko atagaragaza ikigomba gukorwa mu gihe uwahawe imodoka adashoboye kuyishyura mu mezi 12 cyangwa igihe atayisubije.
Umuyobozi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Mininfra, Alfred Byiringiro, yavuze ko amasezerano ateganya ko iyo umuntu yari umukozi wa leta akava mu kazi atararangiza kwishyura imodoka aba afite igihe kingana n’umwaka kugira ngo yishyure.
Iyo atishyuye ku bushake imodoka irafatirwa. Ibyo bibazo ngo byabayeho muri 2005 ariko hari izagiye zitinda gufatirwa nyuma y’uko abakozi bamwe bavuye mu kazi batarishyura hatangira gahunda yo kuzishakisha.
Kugeza ubu ngo hasigaye imodoka 16 ni zo zitarafatwa kuko kuzishakisha bisaba gufatanya n’inzego zitandukanye. Ati “Ni yo mpamvu byagiye bifata igihe kinini.”
KU bijyanye ‘Ibyuho mu masezerano, Byiringiro yavuze ko mu gutanga imodoka ikiba kigamijwe ari ugufasha umukozi kurangiza inshingano ze bityo ko nta ngwate asabwa.
Byagaragajwe ko hari abahisha imodoka ku bwende, abazangiza, abagurisha ibyuma byazo cyangwa abazigurisha bagamije guhisha amakuru ngo batazisubiza.
source : https://ift.tt/3DZkQYw