Kigali : Abantu 60 bafatiwe mu kabyiniro bakoze uruhurirane rw'amakosa yo kwica amabwiriza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu bafashwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021, bakaba bafatiwe mu kagari kari Kamutwa mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

Bafashwe barengeje amasaha yo kugera mu rugo, bari no kunywa inzoga, banabyina kuko aho bafatiwe harimo akabyiniro (Club).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kacyiru, Gertrude Urujeni, avuga ko uretse kuba utubari twarakomorewe tukemererwa gukora, ako bafatiwemo nta ruhushya kigeza gasaba.

Ati 'by'umwihariko banakoraga n'ibikorwa bitemewe, kuko bakoze akabari ndetse bashiramo n'akabyiro, kandi by'umwihariko ntabwo bari babyemerewe.'

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, avuga ko abo bantu bafashwe saa sita z'ijoro zirenga, barimo kunywa inzoga ndetse barimo no kubyina kandi utubyiro tutemerewe.

Ati 'Icyo twabafatiye cya mbere, ni ukurenza amasaha, ariko na none bakaba bari begeranye cyane, ahantu hatoya hafunganye, urebye bakoze uruhurirane rwo kwica amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, tukaba dukangurira abantu ko bagomba kubahiriza amabwiriza nk'uko biteganywa, abantu bose barayazi. Haciye igihe kigiye kugera mu myaka 2 duhanganye n'iki cyorezo, nta muntu n'umwe utazi amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, nk'uko na Leta igenda ibikangurira abantu buri gihe'.

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Kacyiru bukaba bwahise bufunga ako kabari nk'uko biteganywa n'amabwiriza y'Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali, mu gihe abafashwe bahise bajyanwa muri stade ya ULK, aho byari biteganyijwe ko bigishwa, hanyuma bagacibwa amande.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abantu-60-bafatiwe-mu-kabyiniro-bakoze-uruhurirane-rw-amakosa-yo-kwica-amabwiriza

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)