Imbaraga z'ubutumwa bwiza igice cya 1-Pst Desire Habyarimana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

"Erega ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni: kuko ari imbaraga y'Imana ihesha uwizera wese gukizwa, uhereye ku Muyuda ukageza ku Mugiriki" Abaroma 1:16

Mbere yo kuvuga ku mbaraga za mbere z'Ubutumwa bwiza zinjira mu muntu, tubanze tumenye ko hari ibintu abantu bita ubutumwa bwiza, ariko mu by'ukuri atari ubutumwa bwiza. Ubutumwa bwiza buba ari ubutumwa bukiza mu mwuka, mu bugingo no mu mubiri, bugahindura umuntu kuba umwana w'Imana. Abantu babitse ubutumwa bwinshi muri bo, ariko ubutumwa bwiza bwo ni bumwe, ni Yesu umwana w'Imana. Ni we nkuru nziza, ni we butumwa bwiza kandi ni we Jambo w'Imana, byose birimuri we.

Imbaraga z'uburyo bwa mbere ubutumwa bwiza buzana iyo bugeze mu muntu

Imbaraga za(ya) mbere: Ni zihesha uwizera wese gukizwa

Iyo umuntu yinjiye muri izo mbaraga arakizwa agahinduka kuba umwana w'Imana, Pawulo yaravuze ngo 'Abamwakiriye bose bakizera izina rye, yabahaye imbaraga zibahindura kuba abana b'Imana'. Nta muntu n'umwe utazi ko gusambana ari icyaha, ntawe utazi ko gusinda, kurakara, kwica, kwambura ari bibi, nta muntu n'umwe utazi ko kubeshya ari bibi, rimwe na rimwe babikora bihishe. Ariko n'ubwo abantu bazi ko ari bibi bitewe n'umutimanama, abandi bakabyigishwa n'ijambo, abandi bakabyigira ahantu hatandukanye, imbaraga zo gufata icyemezo bakabireka nizo babuze.

Umuntu arakubwira ngo 'Ngerageza gukora ibyiza' mbese akaba avuka no mu bantu b'imfura, baramutoje kirazira, ariko imbaraga zo kubikora, imbaraga zo gukiranuka no gutsinda icyaha bikamunanira: Akaba ari umuntu uzi kwigisha ko Sida ivugiriza ariko gusambana bikamunanira kubireka, akaba azi ingaruka z'ubusinzi, ariko imbaraga zimubuza ubusinzi akazibura.

Iyo umuntu yakiriye imbaraga z'Imana ziramuhindura agahinduka kuba uwo atari ari we, agahinduka atari uko abikomoye mu gisekuru cyangwa ibindi, ahubwo abiheshejwe n'amaraso ya Kristo Yesu. Akagira agahinda ko mu buryo bw'ubumana gatera kwihana kuticuzwa, agafata icyemezo akagambirira kuva mu byaha kandi bikemera. Ubutumwa bwiza ntibuteye isoni, ahubwo ni imbaraga y'Imana ihesha uwizera wese gukizwa.

Akabazo gato nifuza kukubaza: Ese ibyo uvuga, ubivuga wumva udafite isoni? Ese ibyo uvuga n'ibyo ukora birasa ku buryo wabivuga wemye nta soni ufite? Impamvu muri iki gihe ubutumwa bwiza busa nk'aho butagera ku ntego yo guhindura abandi, ni uko ababivuga ibyo bavuga n'ibyo bakora biba bihabanye. Kandi umutima wumva undi mutima, iyo uvuga ibisa n'ibyo udakora nta wundi wabibasha kuko nawe byarakunaniye. Ariko iyo uvuga ibisa n'ubuzima bwawe, bibasha guhindura abandi.

Iyo umuntu akijijwe, ahinduka kuba umwana w'Imana akabyarwa ubwa kabiri, akaba icyaremwe gishya, agakora ibyo gukiranuka n'iby'Imana imushakaho. Imbaraga za mbere ziva mu butumwa bwiza zinjira mu muntu: Ni uko ahinduka, akaba umwana w'Imana, akaba umuhamya w'urupfu rw'Umwami Yesu akavuga ati'Narakijijwe, ndi umwana w'Imana, navutse ubwa kabiri'.

Pasiteri Desire Habyarimana mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza' kuri Agakiza Tv , Reba hano inyigisho: Imbaraga z'uburyo 4 zizanwa n'ubutumwa bwiza iyo bugeze mu muntu // Pastor Desire H.

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Imbaraga-z-ubutumwa-bwiza-igice-cya-1-Pst-Desire-Habyarimana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)