Ku munsi w'ejo nibwo umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye cyane ku izina rya Jay Polly yashyinguwe. Ku irimbi i Rusororo, Fifi na Sharifa babyaranye na Jay Polly bahavugiye amagambo akomeye.
Fifi yagize ati " Joshua twamenyanye muri 2009 dukundana imyaka 2 tugeraho turabyarana. Yambereye umubyeyi mwiza nka Papa w'umwana. Njyewe n'umwana wanjye twifuza ko aho agiye haba heza⦠".
Sharifa nawe yagize ati " Mu by'ukuri, sinzi gusa ndabashimira mwese, Imana ibahe umugisha. Yakundaga abana be icyo nicyo cya mbere. Niyo mpamvu Imana yamuhaga abana basa nkawe kuko yari afite umutima ukunda abanaâ¦. ". Shalifa yasabye abari muri uyu muhango ko bagomba kubafasha kurera abana Jay Polly asize kuko atari ab'ababyeyi babo gusa ahubwo ari n'ab'abakunzi n'abafana ba Jay Polly.
