Ibyo Fifi na Sharifa babyaranye na Jay Polly bavuze mu muhango wo gushyingura Jay Polly – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo nibwo umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye cyane ku izina rya Jay Polly yashyinguwe. Ku irimbi i Rusororo, Fifi na Sharifa babyaranye na Jay Polly bahavugiye amagambo akomeye.

Fifi yagize ati " Joshua twamenyanye muri 2009 dukundana imyaka 2 tugeraho turabyarana. Yambereye umubyeyi mwiza nka Papa w'umwana. Njyewe n'umwana wanjye twifuza ko aho agiye haba heza… ".

Sharifa nawe yagize ati " Mu by'ukuri, sinzi gusa ndabashimira mwese, Imana ibahe umugisha. Yakundaga abana be icyo nicyo cya mbere. Niyo mpamvu Imana yamuhaga abana basa nkawe kuko yari afite umutima ukunda abana…. ". Shalifa yasabye abari muri uyu muhango ko bagomba kubafasha kurera abana Jay Polly asize kuko atari ab'ababyeyi babo gusa ahubwo ari n'ab'abakunzi n'abafana ba Jay Polly.

Fifi (ibumoso) na Sharifa (iburyo) nibo babyaranye na Jay Polly



Source : https://yegob.rw/ibyo-fifi-na-sharifa-babyaranye-na-jay-polly-bavuze-mu-muhango-wo-gushyingura-jay-polly/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)