Hakizimana Félicien ni we wegukanye irushanwa "Nyanza Culture Duathlon Challenge" #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04/09 mukarere ka Nyanza habereye irushanwa ry'umukino uzwi nka Duathlon,irushanwa rikomatanya imikino ibiri(gusiganwaku maguru ndetse no gusiganwa ku magare), mu gihe iyo hiyongereyeho gusiganwa mu mazi(koga)witwa Triathlon.

Iri rushanwa "Nyanza Culture Duathlon Challenge" ryakinwaga ku nshuroyaryoya kabiri,rikaba ryari rimaze imyaka ibiri ritaba kubera icyorezo cya COVID-19, mu gihe ubusanzwe iri rushanwa ryagizwe ngarukamwaka aho rizajya riba mu gihe cy'umuganura.

Hakizimana Félicien n
Hakizimana Félicien n'abamukurikiye muri "Nyanza Culture Duathlon Challenge"

Ni irushanwa ryakinwe mu byiciro bibiri ari byo icyiciro cy'abakina nk'ababigize umwuga, ndetse n'icyiciro cy'abatarabigize umwuga (Aba Veterans),bakaba bose muri rusange bari abakinnyi 23 b'abagabo gusa kukoabagore batigeze bakina.

Abatarabigize umwuga basiganwe kilometero ebyiri n'igice n'amaguru, biruka Km 20 ku igare, bongera gusoreza mu gusiganwa ku maguru nanone kilometero ebyiri n'igice.

Uwa mbere yabaye Ndayambaje Alexis wakoresheje isaha imwe, iminota ibiri n'amasegonda 14 ahembwa ibihumbi 50. Uwa kabiri aba Kayigi Ange yakoresheje 1h02'16” ahembwa ibihumbi 40. Mbaraga Alexis usanzwe ari na Perezida wa Federasiyo ya Triathlon yabaye uwa gatatu akoresheje isaha imwe, iminota ine n'amasegonda atatu,ahembwa ibihumbi 30.

Perezida w
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Triathlon mu Rwanda Mbaraga Alexis nawe yakinnye

Mu babigize umwuga bo birutse Kilometero ebyiri n'igice ku maguru, biruka kilometero 40 ku igare, baoza nanone basiganwa ku maguru ku ntera ya Kilomtetero ebyiri n'igice n'amaguru.

Ku mwanya wa mbere haje Hakizimana Félicien wakoresheje 1h05'39” ahembwa ibihumbi 50, ku mwanya wa kabiri haje Mutijima Francois wakoresheje 1h08'15” ahembwa ibihumbi 40, naho ku mwanya wa gatatu haje Ngendahayo Jeremy wakoresheje 1h08'40” ahembwa ibihumbi 3O.

Babanje gusiganwa ku maguru
Babanje gusiganwa ku maguru
Hakurikiraho gusiganwa ku magare
Hakurikiraho gusiganwa ku magare

Hakizimana Félicien wegukanye iri rushanwa yavuze ko atari asanzwe akina uyu mukino, yatewe imbaraga no kubona abakinnyi baheruka kwitabira irushanwa muri Centrafrika muri Nyakanga uyu mwaka baratahukanye imidali.

Ati "Icyo mbona narushije abandi ni imyitozo nakoze. Nta kipe ndabona kuko uyu mukino ni ubwa mbere nywitabiriye. Icyanteye kuwukina ni bagenzi banjye baherutse kujya gukina hanze mbona bakuyeyo umudali, nanjye ndavuga nti ibi nabibasha."

Umuyobozi w'akarere ka Nyanza , Ntazinda Erasme wari witabiriye iri rushanwa yatangaje ko bishimiye uko iri rushanwa ryagenze ndetse biteguye no kurishyira ku ngengabihe y'amarushanwa yabo.

Yagize ati "Ni irushanwa twabonye ko rifite icyo ryongereye Umujyi wa Nyanza, twaryishimiye. Ni siporo ikenewe mu gihugu by'umwihariko mu Karere kacu kubera ko izanye ababigize umwuga ariko bakayihuriramo n'ab'i Nyanza basanzwe bakina cyangwa banyonga igare bakaniruka bya siporo isanzwe, uyu munsi na bo bakaba binjiye mu irushanwa."

"Ni siporo dushaka gushyira ku ngengabihe y'amarushanwa yacu ku buryo buri mwaka tuzajya tuyakira."

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis,nawe yavuze ko bishimiye uko iri rushanwa ryagenze, by'umwihariko kuba ari naryo rya mbere bakoze mu bihe byo guhangana na COVID-19.

Yagize ati "Uko twayiteguye ni ko igenze kuko murabona muri iki gihe imitunganyirize ya siporo iragoye. Siporo ni yo ihuza abantu none ubu tubigiza hirya kugira ngo hatabaho kwanduzanya, ariko muri rusange irushanwa ryagenze neza, ni intangiriro nziza yo kugira ngo abantu bagaruke muri siporo no kwidagadura by'iki gihe."

Yakomeje agira ati "Turashaka gushyira iri rushanwa rya Nyanza ku rwego mpuzamahanga ku buryo rizajya riba muri kiriya cy'umweru cy'Umuganura bigakomeza."

Andi mafoto yaranze iri siganwa




source : https://ift.tt/3BFNJac
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)