Ubundi aya mavuriro yubatswe kugira ngo afashe abaturage kubona serivisi z’ubuzima z’ibanze, zirimo izirebana n’imikurire y’abana, ubujyanama ku bagore batwite, ubuvuzi bworoheje n’ibindi nk’ibyo, zikaba zari zigenewe kwegera abaturage mu tugari batuyemo.
Gusa raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yerekanye ko mu mavuriro y’ibanze 70 yari yutatswe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019, 54 adakora neza, ibituma miliyoni 609 Frw muri 804 Frw zashowe mu kuyubaka zimera nk’iziri mu gihombo.
Ubwo yari yitabye Komisiyo Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Valens Ndonkeye, yavuze ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amavuriro y’ibanze adatanga umusaruro, Leta ifite gahunda yo kuyegurira imiryango itegamiye kuri Leta, nk’uko The New Times yabitangaje.
Yagize ati “Nyinshi zabanje kugenzurwa n’abashoramari ariko ahari bari bari batekereje ko bazakuramo inyungu nyinshi ariko bahuye n’ibihombo barigendera.”
Yongeyeho ati “Twahisemo gukorana n’imiryango itegamiye kuri leta kuko twabonye ko bifuza kubigiramo uruhare kandi bakaba bafite ubushobozi bwo kugenzura ayo mavuriro.”
U Rwanda rufite intego yo gukuba kabiri umubare w’amavuriro y’ibanze, avuye kuri 831. Intego kandi ni uko buri kagari ko mu Rwanda kazagira ivuriro ry’ibanze.
source : https://ift.tt/3o4xD6A