Gahunda ya Guma mu Rugo yari yashyizweho kuva ku wa 17 Nyakanga 2021, yatewe n’ubwiyongere bukabije bwa Covid-19 bwari bwagaragaye hirya no hino mu gihugu.
Kuri iki Cyumweru Abanya-Kigali babukereye mu mirimo itandukanye. Mu mihanda itandukanye hari higanje abamotari, abajya guhaha, abakora siporo n’abandi bari mu bikorwa byabo bya buri munsi.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko Guma mu Rugo bavuyemo yabasigiye isomo rikomeye.
Semanzi François utwara imodoka zijya mu Burasirazuba, yagize ati “Iyo umuntu ari muri Guma mu rugo nta terambere ageraho, aba ari guhomba mu muryango bimwe yakoreye akabimara bikageraho bishira abana bakaba bakicwa n’inzara.”
Umukozi muri Virunga Express, Barihuta Innocent, yavuze ko Guma mu rugo itari yoroshye ariko bishimiye ko Leta yabaye hafi abatishoboye, ikabaha ibyo kurya.
Yagize ati “Guma mu rugo ntiyari nziza kuko abantu iyo badakora baba bari mu bushomeri ariko twagize amahirwe Leta iduha ibiryo. Byaradufashije kuba barakoze igikorwa cyiza cyo kutwunganira.”
Nubwo bitari byoroshye muri Guma mu rugo, bamwe bizeye ko kuva bongeye gukomorerwa ibintu bigiye kuba byiza kurushaho.
Semanzi yavuze ko nk’umuntu utwara abagenzi agomba gushyira ingufu mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, abagenzi bagahana intera ku buryo nta wanduza undi.
Yagize ati “Nk’umuntu utwara abagenzi mfite ingamba zo kubahiriza gahunda abagenzi bagashyiramo intera bari mu modoka, bakambara agapfukamunwa bose bakubahiriza amabwiriza.”
Ibi abihuje na Barihuta wavuze ko bagomba kubahiriza amabwiriza avuga ko mu modoka hagomba kugendamo 50%.
Ati “Ubu abantu ni ukugenda ari 15 mu modoka kugira ngo buri wese ahane intera na mugenzi we ariko ni byiza kuko icyorezo ntaho kirajya turacyarwana nacyo. Abantu bari kugenda neza ndetse ibiciro biracyari bya bindi. Tugomba kwitwara neza duhana intera twambara udupfukamunwa.”
Byukusenge Emeline yagize ibyago mu gihe cya Guma mu rugo abura uko atabara umuryango we i Rwamagana kubera kubura imodoka. Ubu yabashije kujya gusura umuryango ndetse yiyemeje gukomeza ingamba.
Ati “Nagize ibyago nyogokuru wanjye bamushyingura turi muri Guma mu rugo, ubu ngiye gusura abasigaye. Nubwo ngiye gusura umuryango ariko ngomba gukomeza kwirinda kugira nzagaruke nkomeze gushakisha imibereho hano muri Kigali.”
Abacuruzi barimo abakorera mu isoko rya Kimironko, nabo bavuze ko bagiye gukomeza kubahiriza ingamba zo gucuruza ari 50% kugira ngo bakore ariko banirinda.
Umucuruzi w’imbuto n’imboga, Kankuyo Edisa, yavuze bataratangira kubona abakiliya nk’uko bisanzwe ariko ko biteguye kubakira banubahiriza ingamba.
Yagize ati “Mu isoko nta bakiliya baraza kuko abantu bari bamaze iminsi muri Guma rugo. Nta mafaranga bafite yo guhaha. Ubu ni ugukurikiza ingamba nk’izo twari dusanganywe kuko twarabibonaga ko abantu biyongera.”
“Ubu rero nta muntu wakabaye akibwirizwa kubahiriza amabwiriza kuko ibintu turabireba uko bimeze, tugomba gukomeza nk’ubu hano ku murongo w’inyuma yanjye nta muntu uhari ni ugukora 50%.”
Iyi mihingo ayihuje na Ishimwe Fabrice, umucuruzi w’inkweto mu isoko rya Kimironko, wavuze ko yiyemeje gukomeza ingamba zo kwirinda akanabishishikariza abamugana.
Yagize ati “Twishimiye kuva mu rugo, hano mu isoko rya Kimironko ubu ni ukubahiriza 50% kuko ni amabwiriza aba yashyizweho agomba kubahirizwa. Tugomba kwirinda birushijeho kurenza mbere ubu icyorezo kigeze aho gikomeye cyane.”
“Tugomba gushyiraho ingamba zikomeye umukiliya yaza atambaye agapfukamunwa neza tukamukangurira kukambara, tukishyurana mu ikoranabuhanga kuko gufata amafaranga mu ntoki bituma ubwandu bwiyongera. Buri muntu akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugira icyorezo gicike mu gihugu cyacu.”
Aya mabwiriza mashya azubahirizwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri akaba azavugururwa kuwa 15 Kanama.
Abaturage baributswa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 basiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa neza no gukaraba intoki, kwirinda ingendo zitari ngombwa n’ibindi.


- Kwinjira muri gare ni ukubanza gukaraba intoki mu kwirinda Covid -19

- Mu isoko bahana intera kugira ngo bakore 50

Amafoto: Yuhi Augustin
Video:Uwacu Lizerie