Mugheni Kakule Fabrice yerekeje muri AS Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati ukomoka muri DR Congo, Kakule Mugheni Fabrice yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali amasezerano y'imyaka 2.

Uyu mukinnyi wari umaze umwaka akinira ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya, akaba yamaze gutandukana n'iyi kipe.

Uyu munsi ku wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021, Kakule Mugheni Fabrice nibwo yashyize umukono ku masezerano y'imyaka abiri akinira iyi kipe y'Abanyamujyi izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup.

Mugheni abaye umukinnyi wa 6 iyi kipe isinyishije, ni nyuma ya Saba Robert, Uwimana Guilain, Niyonkuru Ramadhan, Rugwiro Herve na Ntwari Fiacre.

Kakule akaba agiye gukinira AS Kigali nyuma yo gukinira andi makipe yo mu Rwanda, Rayon Sports na Kiyovu Sports.

Kakule yamaze gusinya imyaka 2



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugheni-kakule-fabrice-yerekeje-muri-as-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)