Igihe udakwiye kwibeshya ngo unywe amazi. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kunywa amazi ni ikintu abantu bamwe bavuga ko cyoroshye, hakaba n'ubwo bagereranya ikintu cyoroshye no kunywa amazi, umuntu akaba yavuga ati 'ibyo byoroshye nko kunywa amazi', ariko hari n'abandi bavuga ko kunywa amazi ari kimwe mu bintu bibagora, bagahitamo kuyanywa ari uko bayavanze n'ibindi binyobwa nk'umutobe w'imbuto cyangwa bayatetsemo icyayi n'ibindi.Ariko impuguke mu by'ubuzima bavuga ko ari byiza ko umuntu anywa amazi akwiriye kugira ngo umubiri umererwe neza.

Nubwo bimeze bityo ariko, urubuga sante rwandika ku buzima rutangaza ko nubwo bimeze bityo,ariko ko hari igihe ushobora kunywa amazi akakugiraho ingaruka aho kukugirira akamaro.

Ese ni ryari udakwiye kunywa amazi?

Nyuma yo kurya cyane

Niba umaze gufata amafunguro ukaba wujuje igifu ntabwo ari byiza kunywa ikirahuri cyose cyamazi. Wongeyeho ibintu byinyongera mu gifu cyuzuye, birakubangamira.Bishobora gutuma wumva uhaze cyane kandi ubangamiwe kuko amazi adahuye neza n'ingano y'igifu cyawe.

Ukimara gukora siporo

Ushobora kuba uvuye mu myitozo ngororamubiri cyangwa wakoze siporo ivunanye kuba watakaje amazi kubera kubira ibyuya ukeneye ibindi binyobwa bikugarurira isukari mu mubiri bitari amazi asanzwe kugirango imyunyungugu y'ingenzi nka sodium na potasiyumu, bigaruke.

Iyo umaze kunywa amazi menshi

Ntibikunze kubaho, ariko birashoboka kunywa amazi menshi arenze urugero, ibi birashobora kugutera akaga. Iyo unyweye amazi menshi ushobora guhungabanya ikigero cy'imyunyungugu y'umubiri wawe, amazi menshi ashobora gutera kubura sodium ukaba wagira isesemi ndetse ukanaruka.

Mu gihe inkari wihagarika zihinduye ibara.

Ibara ry'inkari zawe ni ikimenyetso cyerekana niba ukeneye kunywa amazi menshi cyangwa  niba utayacyeneye. Iyo inkari zawe zisa nk'umuhondo wijimye ni ikimenyetso cyuko ukeneye kunywa amazi menshi.Iyo inkari  zisa nk'izererutse bisobanuye ko umubiri wawe ufite amazi ahagije .



Source : https://yegob.rw/igihe-udakwiye-kwibeshya-ngo-unywe-amazi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)