Urukiko rwasabwe gutesha agaciro iturufu yo gushukwa ku bahoze muri P5 na RUD Urunana -

webrwanda
0

Ibyaha bakurikiranyweho birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, kugirana umubano na leta z’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.

Hari kandi icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba, ubwicanyi, kwiba hakoreshejwe intwaro n’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Ku munsi wa gatatu, urukiko rwumva ubwiregure bw’abaregwa, abiregura bongeye kumvisha urukiko ko badakwiye kugira ibyaha bakurikiranwaho kubera ko bagiye muri iyo mitwe batabishaka ahubwo ko bashutswe bakisanga mu mashyamba.

Abireguye bahakanye ibyaha bashinja, bakagaragaza ko nta bushake bari bafite mu kujya muri iyo mitwe ndetse ko n’ubuzima bari babayemo batari babwishimiye, bagaheraho basaba urukiko ko rwabagira abere.

Zimwe mu mpamvu ziza ku isonga batanga ni ukuba barizezwaga akazi keza, gucukura amabuye y’agaciro n’ibindi.

Umwe muri bo witwa Kananura Fred, yavuze ko yari umwogoshi muri Uganda akorera 5000 by’amashilingi, aza gushukwa n’umugabo witwa Richard ko yamushakira akazi akamuhuza na mwenewabo ufite Salon de Coiffure ebyiri i Bujumbura, akajya kuzimucungira kandi ko yajya ahembwa amadorali 100 ku kwezi.

Kananura yagaragarije urukiko ko uwo Richard yamushakiye ibyangombwa byo kwerekeza mu Burundi, bakajyana ariko ngo agezeyo zihindura imirishyo aho yari yakirwa n’abasirikare b’Abarundi.

Nko ku cyaha cyo kurema umutwe w’iterabwoba no kuwujyamo, yatsembeye urukiko ko atigeze agira uruhare mu kuwushyiraho ndetse ko nta n’ubushake yagize mu kuwubamo.

Yagize ati “Sinawubayemo kuko sinawushinze kandi nawujyanywemo ntabishaka ariko si njyewe wawushinze kandi nta hantu na hamwe nigeze ngira nabi.”

Uyu mugabo yagaragaje ko gutoroka bitari kuborohera kuko n’uwabigeragezaga bamwiciraga mu maso y’abandi bityo bagahitamo kuhaba ngo bacungure ubuzima bwabo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo byose abaregwa bagaragaza byo kuba baragiye mu mutwe nta bushake bafite no guterwa ubwoba nta shingiro bifite cyane ko n’ubwo bavuga ko bizezwaga akazi, nta n’umwe ushobora kugaragaza icyerekana ko yari agiye gukora akazi koko.

Ikindi kandi ubushinjacyaha bwakunze kugaragaza ko batigeze bagira umuhate wo gushaka gutoroka ngo bitandukanye n’umugambi w’inyeshyamba kuko abenshi muri bo bari bafite uburyo bwo kuba babikora ariko ntibabikore.

Ubushinjacyaha bwifuza ko urwo rwitwazo rwo kuba barashutswe rudakwiye gukomeza kuvugwa kuko iyo baza gushukwa baba baratorotse.

Kugeza ubu abamaze kwiregura bagera kuri 25 mu gihe bose uko ari 36 bagomba kwiregura ku byaha bakurikiranyweho.

Uru rubanza ruzakomeza tariki ya 22 kugeza ku wa 24 Kamena 2021 abaregwa bakomeza kwisobanura ku byo baregwa.

Abaregwa bagaragarije Urukiko ko bashutswe bakizezwa akazi bityo ko badakwiye gukurikiranwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)