Ubuhamya bwafasha buri mukobwa wese: Nanzwe n'ababyeyi banjye nterwa inda nabo nakoreraga kubera iraha ry'isi – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa witwa Umutoni yaratwandikiye maze adusangiza ubuhamya bw'ubuzima bwe uburyo yanzwe n'ababyeyi be ndetse n'uburyo yagiye aterwa inda agatereranwa.

Yateruye agira ati " Nitwa Umutoni ndi umukobwa w'imyaka 27 y'amavuko. Mvuka mu muryango w'abana batatu. Nkiri muto nagiranye ibibazo no mu rugo bituma Papa anyirukana mu rugo. Muri uko kuva mu rugo nagiye gushaka ubuzima bwanjye aho nabanje gukora akazi ko mu rugo. Muri urwo rugo nakoragamo akazi ko mu rugo hari umusore w'umuturanyi waho twamenyanye turacudika ndetse aza no kuntera inda. Nahise nsezera akazi kuko uwo musore yari yaranyemereye ko tuzabana. Uwo musore naje kumuburira irengero kuko ntari nzi iwabo umwana naramubyaye maze ndamurera kuri ubu afite imyaka 8 y'amavuko. Nyuma yaho abo mu rugo (kwa Papa na Mama) baje kumenya ko nabyaye maze Papa arampamagara akajya anserereza cyane. Mu gukomeza gushakisha ubuzima naje kongera kubona undi musore ampa akazi aho namukoreraga iwe. Uyu musore nawe twaje kuryamana maze nawe antera inda ambeshya ko umwana tuzafatanya kumurera. Siko byaje kugenda kubera ko yaje kunyirukana iwe kuri ubu nkaba mba ahandi hantu umugiraneza twahuye nyuma arancumbikira ".

Inama nagira abakobwa bagenzi banjye ni ukwirinda kwishora mu busambanyi bakiri bato bagaharanira iterambere ryabo bo ubwabo ndetse bakanakoresha ibyo bafite bakirinda kurarikira iby'abandi.



Source : https://yegob.rw/ubuhamya-bwafasha-buri-mukobwa-wese-nanzwe-nababyeyi-banjye-nterwa-inda-nabo-nakoreraga-kubera-iraha-ryisi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)