SKOL yashimangiye urukundo ikunda umukino wo gusiganwa ku magare yambika ikipe ya Muhazi Cycling Generation #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021, ku ruganda rwa SKOL mu Nzove,uruganda rwa SKOL rwemeje amasezerano y'ubufatanye na Muhazi Cycling Generation yo kwambika iyi kipe yashinzwe muri 2010.

SKOL yemeje ko izajya yambika iyi kipe y'umukino w'amagare aho yabakoreshereze umwambaro mushya ugaragara mu ibara ry'umweru ndetse wamamaza amazi yo kunywa rwakoze ya VIRUNGA WATER.

Uyu mwambaro uriho imigongo isanzwe imenyerewe mu mideri ya Kinyarwanda, uriho n'ikinyobwa cy'amazi ya SKOL yo mu icupa ridakoreshwa rimwe ya 'Virunga'.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasoko no kumenyekanisha ibikorwa muri SKOL, Niwemfura Marie-Paul, yavuze ko bahisemo gufasha iyi kipe muri gahunda basanzwe bafite yo gushyigikira iterambere ry'imikino by'umwihariko umukino w'amagare ndetse no kuba iyi kipe ifite gahunda yo kuzamura abakiri bato.

Yagize ati 'Twishimiye kubatangariza gahunda yo gutera inkunga ikipe ya Muhazi Cycling Generation Club binyuze ku mazi ya 'VIRUNGA WATER'.

Muhazi Cycling Generation ni ikipe ntoya ifite abakinnyi bakiri bato ariko b'abahanga bagitangira umwuga wabo.Kugira imyenda mishya n'ibikoresho bizabagirira akamaro bari mu myitozo,mu marushanwa kandi natwe twishimiye cyane kubafasha binyuze ku mazi ya 'Virunga'.Tubifurije amahirwe mu marushanwa ari imbere mu mwambaro wa 'VIRUNGA WATER'.

Uyu muyobozi yavuze ko amazi ya VIRUNGA agamije gushyigikira Leta muri gahunda yo kurinda kwangiza ibidukikije no gutuma abantu bagira ubuzima bwiza.

Yakomeje ati 'Gukora siporo bituma umuntu agira ubuzima bwiza kandi no gufasha abantu kunywa amazi meza ku rwego rwo hejuru niyo nshingano yacu.'

Umuyobozi wungirije wa Muhazi Cycling Generation,Bwana Albert Bizimana wakiriye uyu mwambaro mushya bahawe na SKOL yavuze ko bishimye cyane kuba uru ruganda rubahaye iyi myenda myiza ndetse bigeye kubaha imbaraga zo guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu karere ka Gatsibo no mu ntara y'Iburasirazuba muri rusange.

Ati 'N'ibyishimo kuri twe nka Muhazi Cycling Generation,n'agahebuzo niko babivuga mu Kinyarwanda,kuba tubonye umuterankunga nka SKOL.Ikipe yacu n'iyo mu karere ka Gatsibo.Yashinzwe muri 2010 kubera urubyiruko rwashakaga kwikura mu bwigunge kubera amateka mabi ya Jenoside.

Twayishinze kubera ko ari umukino dukunze.Twagiye twitabira amarushanwa atandukanye ya shampiyona,tuza kugira n'umugisha kuko bamwe mu bakinnyi twazamuye hari ababashije gukina muri Tour du Rwanda banitwara neza.Hari n'umukinnyi twazamuye ubu akina I Burayi [Uhiriwe Byiza Renus].Twakoraga ariko uyu munsi dufite ibyishimo bidasanzwe kuko twongereye amaboko.Murabizi amakipe yo mu Rwanda menshi abura amikoro,natwe niko twari tumeze,nta myenda yo kwambara twagiraga,twambaraga iyo dukuye hanze rimwe ikaza ari nka caguwa kandi byasaga nabi.Turashimira SKOL kuko iyi niyo nkunga ya mbere tubonye kuva twatangiza iyi kipe.'

Ikipe ya Muhazi Cycling Generation ifite abanyamuryango 56 bakunda umukino w'amagare ndetse bitangaga uko bashoboye kugira ngo ikipe ibeho gusa SKOL ngo yaziye igihe kuko aba banyamuryango bagizweho ingaruka na Covid-19 bituma bagorwa no gutanga uyu musanzu.

Bwana Bizimana yasezeranyije SKOL ko ubu bufasha butazapfa ubusa ndetse bagiye kugirana ubufatanye buzatanga umusaruro mu kuzamura iyi kipe n'igihugu kigatera imbere.

Uruganda rwa SKOL n'umukino wo gusiganwa ku magare n'inshuti zidasigana kuko rwamaze imyaka myinshi ari umuterankunga w'imana wa Tour du Rwanda ndetse ubu rufite ikipe ikomeye ya SACA Cycling Team ikina Tour du Rwanda.






Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/skol-yashimangiye-urukundo-ikunda-umukino-wo-gusiganwa-ku-magare-yambika-ikipe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)