Ibi babitangaje nyuma y’aho muri uyu Murenge mu marembo y’ahahoze Gendarmerie , havumbuwe icyobo cyajugunywemo imibiri y’Abatutsi muri Jenoside.
Imirimo yo gushakisha imibiri muri icyo cyobo yasojwe kuri uyu wa kane habonetse myinshi, nubwo umubare nyawo utaramenyekana kuko yari yarangiritse cyane.
Bamwe mu barokotse jenoside babwiye IGIHE ko ahubatse sitasiyo ya Polisi ari naho hahoze Gendarmerie, naho hiciwe abatutsi n’ubwo batazi nyir’izina aho imibiri yabo yashyirwaga.
Umupfasoni Anitha yagize ati “ Kuri burigade habagamo ubwicanyi ariko bo bakoreshaga amasasu. Wajyaga kumva ukumva urusaku rw’amasasu ngo papapapa ariko abantu ntibasohoke.”
Yakomeje agira ati “ Turabikeka cyane kuko amakuru dufite ko muri burigade harimo abantu ariko twabuze umuntu uza ngo avuge ngo ni aha.”
Munyempanzi Olivier na we yagize ati “ Turifuza ko hakurikiranwa tukamenya abacu aho bari. Abatarahigwagwa bagatunga agatoki bakerekana aho ariho.”
Bavuze ko kuba hari abicirwaga muri gendarmerie imirambo yabo ntisohorwe hanze, ngo bishoboka ko babashyinguraga imbere mu nzu.
Rwego Yusuf, umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Rwezamenyo yavuze ko amakuru y’uko aho hantu haba hari imibiri bayamenye ndetse bagashakisha ariko ntibayibone.
Ati “Aho twari twacyetse twarahacukuye na Polisi iradufasha. Hari hafi y’aho bafungira abantu ariko twahahacukuye nta kintu twasanzemo.”
Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Rwezamenyo bakaba bakomeje gushakisha imibiri y’ababo bishwe muri icyo gihe aho banasaba amakuru kuri buri wese uzi ahaciwe abatutsi kugira ngo imibiri y’ababo ishyingurwe mu cyubahiro.