Rayon Sports irahura na Police FC idafite abakinnyi 6 barimo na Manace Mutatu #rwanda #RwOT

Rayon Sports ifite abakinnyi 6 batari bukine uyu mukino kubera ibibazo by'imvune barimo Mugisha Gilbert, Niyibizi Emmanuel uzwi nka Kibungo, Iradukunda Axel ndetse na Muhire Kevin.

Undi wiyongereyeho ni Manace Mutatu wavunikiye mu myitozo yo ku wa kabiri bituma adakora imyitozo ya nyuma yo kuri uyu wa gatatu.

Aba bose bariyongera ku munyezamu Kwizera Olivier ufunzwe kubera ibyaha polisi imukurikiranyeho byo gukoresha ibiyobyabwenge.

Umukino uhuza Rayon Sports na Police FC uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021 saa cyenda n'igice mu Bugesera.

Umukino uheruka Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 3-1 naho Police FC itsinda Marines FC 2-1. Zombi zifite amanota 3. Ziri inyuma ya AS Kigali na
APR FC zo zifite amanota 4 mu mikino ibiri imaze gukinwa.

Gahunda y'imikino y'uyu munsi:

Amakipe ahatanira igikombe:

12H00:Bugesera vs APR FC

15H00:
Espoir FC vs Marines
Rutsiro vs AS Kigali

15H30:Police FC vs Rayon Sports

Amakipe 8 ahatanira kuguma mu cyiciro cya mbere:

15H00:

Mukura VS vs Etincelles
Kiyovu Sports vs Musanze
Sunrise vs Gasogi
AS Muhanga vs GorillaSource : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-irahura-na-police-fc-idafite-abakinnyi-6-barimo-na-manace-mutatu

Post a Comment

0 Comments