Mutuyemariya wari ushinzwe Imari muri ADEPR yashinjwe kunyereza arenga miliyari 2 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mutuyemariya aregwa muri dosiye y’abantu 12 [barimo Pasiteri Sibomana Jean wari Umuvugizi na Tom Rwagasana wari umwungirije] bahoze mu buyobozi bukuru bwa ADEPR, bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’itorero ungana na miliyari 6 Frw warigishijwe ubwo hubakwaga inyubako ya Dove Hotel ku Gisozi.

Uru rubanza ruri kuburanishwa n’Urukiko Rukuru mu bujurire, ku wa 30 Kamena 2021 rwakomeje humvwa ukwiregura kwa Mutuyemariya Christine.

Uyu mubyeyi uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype. Yunganiwe na Me Muhisoni Stella Matutina.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko Mutuyemariya yanyereje 2.732.252.872 Frw, ndetse bukaba bumukurikiranyeho icyaha cyo gukoresha inyandiko itavugisha ukuri n’icyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.

Bwakomeje bugaragaza ko kugira ngo ayo mafaranga anyerezwe hakoreshejwe uburyo bwo kwandika amasheki ku bakozi ba ADEPR kandi mu by’ukuri hatagaragazwa icyo ayo mafaranga agiye gukoreshwa. Ibyo ngo byakorwaga kandi bitemewe ko abakozi ba ADEPR hari amasoko bakoramo.

Ubushinjacyaha bwerekanye ko amafaranga yose yanyerejwe yasohowe mu buryo butatu burimo ayanditswe ku bakozi ba ADEPR batandukanye, akandikwa ku bandi bantu kandi mu by’ukuri ntacyo bakoreye itorero; andi yanditswe mu mazina ye bwite ariko yose bigaragaza ko byakozwe binyuranyije n’amategeko agenga imicungire y’umutungo muri ADEPR. Ikindi bushingiraho ni uko nta kigaragaza ko ibyo baherewe ayo mafaranga byakiriwe mu bubiko bwa ADEPR.

Ubushinjacyaha bwahaye urukiko zimwe mu ngero buvugwa ko ibirambuye biri mu mwanzuro ukubiyemo ikirego bwatanze.

Bwagaragaje urugero rwa sheki ya 2.600.000 Frw yo ku wa 20 Gicurasi 2015 yanditswe kuri Beninka Bertin, yitirirwa ko ayo mafaranga ariyo ayo kwishyura Siboniyo Jean Paul, hashingiwe kandi ku masezerano avugwa ko yagiranye na ADEPR ku wa ku wa 16 Kamena, bikaba bigaragara ko ayo mafaranga yasohowe n’ayo masezerano atarabaho.

Bwavuze ko Siboniyo Jean Paul yameje ko ayo masezerano ntayo azi kandi ko ayo mafaranga ntayo yahawe. Hari inyandiko zose zasohokeyeho 2.000.000 Frw, ayo mafaranga yahawe Beninka Bertin.

Mu rwego rwo kurigisa aya mafaranga Mutuyemariya Christine yirengagije ibiteganywa n’imikoreshereze y’umutungo muri kuko iteganya ko kugira ngo itorero ryishyure hagomba kuba hari ikigaragaza ko ibintu byakiriwe na ADEPR.

Ikindi ni uko yashingiye kuri facture y’impimbano yari yakozwe mu izina rya Nizeyimana Maurice kandi amasezerano ari hagati ye na ADEPR yo kuzana umucanga, amabuye na concassé yashingiyeho yishyura avuga ko azajya yishyurwa hakoreshejwe sheki yanditswe mu mazina ya Nizeyimana Maurice nk’uko bikubiye mu ngingo ya gatatu ya’yo masezerano.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko hari 500.000 Frw yahawe Beninka Bertin. Mutuyemariya ngo yayatanze yirengagije ibiteganywa n’amategeko ya ADEPR ndetse yashingiye ku nyemezabwishyu y’impimbano yari yakozwe mu izina rya Rebero Migabo nyamara hakishyurwa Beninka.

Ikindi ni uko sheki isohora amafaranga yayisinye ku wa 20 Gashyantare 2014 ariko mu rwego rwo kugaragaza ko amafaranga yasohotse mu buryo bukurikije imikoreshereje y’amafranga muri ADEPR, yasinye bon de sortie de Cheque [yerekana ko amafaranga yishyuwe] ku wa 25 Gashyantare 2014.

Migabo Rebero avuga ko nta masezerano yari afitanye na ADEPR ko ahubwo yajyaga aha ikamyo ye Nzeyimana Maurice wari ufitanye imikoranire nayo bityo akavuga ko nta mafaranga yigeze ahabwa, ko nta nyemezabwishyu yigeze akora n’umukono uriho atari uwe.

Mutuyemariya Christine yabwiye urukiko ko nta mafaranga ya ADEPR yigeze anyereza kandi ibyo yakoze byose yabikoze neza nkuko yabisabwaga.

Yavuze ko atemera igenzura ry’umutungo “audit” yashingiweho n’Ubushinjacyaha bumushinja kuko ntayo yigeze akorerwa.

Mutuyemariya yavuze ko atumva uburyo yashinjwa kunyereza amafaranga angana n’ayo [asaga miliyari ebyiri] wenyine. Yasabye urukiko rwabanza gusaba Ubushinjacyaha kumugaragariza uko yanyereje ku giti cye “amafaranga angana kuriya”.

Urukiko rwahaye ijambo Ubushinjacyaha busobanura ko amafaranga yose bumushinja bwerekanye ibimenyetso bushingiraho kandi kuba akeneye ko yasobanurirwa ibikubiye muri “audit” byaba atari byo ko ahubwo hatumizwa umuhanga wakoze ubugenzuzi kugira ngo asobanurire Urukiko ibibukubiyemo.

Me Muhisoni Stella Matutina wunganira Mutuyemariya ahawe umwanya wo kugira icyo avuga ku biregwa umukiliya we, yeretse urukiko imbogamizi z’amasaha avuga ko ibyo yifuza gusobanura atabivuga saa Munani kandi ari cyo gihe rwemeje ko ruzajya rusoreza iburanisha.

Umucamanza yahise asubika iburanisha avuga ko ryimuriwe ku wa 21 Nyakanga 2021, aho rizakomeza humvwa Mutuyemariya Christine n’umwunganira mu mategeko.

Mutuyemariya Christine [wambaye umutuku] wahoze ashinzwe Ubutegetsi n'Imari muri ADEPR yashinjwe kunyereza asaga miliyari 2 Frw. Aha yari mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu 2018
Me Muhisoni wunganira Mutuyemariya Christine aganira na Pasiteri Sindayigaya Théophile iburanisha rimaze gusubikwa
Sibomana Jean wari Umuvugizi wa ADEPR ashinjwa uruhare mu kunyereza umutungo wayo
Abanyamategeko ba ADEPR kuri uyu wa Gatatu ubwo bari mu rukiko bakurikiye iburanisha
Pasiteri Sebagabo Muyehe Léonard uri mu baregwa ubwo yasohokaga mu rukiko. Yahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR ku ngoma ya Sibomana Jean
Tom Rwagasana wari Umuvugizi wungirije muri ADEPR akurikiranyweho kunyereza asaga miliyoni 800
Abanyamategeko ba ADEPR ubwo iburanisha ryo ku wa Gatatu, tariki ya 30 Kamena 2021 ryari risojwe
Beninka Bertin na Me Bizumuremyi Félix umwunganira mu mategeko basohoka mu rukiko nyuma y'iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu
Abantu batandukanye bitabira uru rubanza rukurikiranwa n'abatari bake



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)