Luvumbu muri AS Kigali, Babuwa na Emery muri Rayon, Mugisha Gilbert muri APR FC(Ibivugwa ku isoko ry'igura) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Harabura iminsi mike ngo shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2021 usozwe, amakuru ku bakinnyi bahinduranya amakipe yatangiye gututumba, Gasogi United yo yamaze kwibikaho uwa mbere.

Buri gihe iyo shampiyona irangiye byanze bikunze bamwe mu bakinnyi baba bagomba guhindura amakipe bitewe n'amakipe abifuza nayo bo bifuza bitewe n'amarangamutima yabo.

Iyo bigeze muri iki gihe amakuru y'abakinnyi bahinduranya amakipe aba ari menshi, niyo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Ku ikubitiro ikipe ya Gasogi United niyo yabimburiye andi aho mu mpera z'ukwezi gushize kwa Gicurasi 2021 yasinyishije umunya-Cameroun, Armel Ghislain Djimmoé, wakiniraga Kiyovu Sports.

APR FC

Mu ikipe ya APR FC ikunze gukora ibintu byayo bucece, kugeza ubu haravugwamo amazina abiri aho umwe ashobora kwerekeza muri iyi kipe y'ingabo z'igihugu gusimbura Byiringiro Lague ugiye kwerekeza ku mugabane w'u Burayi mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi.

Nshuti Dominique Savio wa Police FC ni umwe mu basore umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohammed yabwiye ubuyobozi bw'iyi kipe ko yifuza ko yaza kuziba icyuho cya Lague.

Undi mukinnyi uvugwamo ni Mugisha Gilbert uri ku mpera z'amasezerano ye muri Rayon Sports, na we akaba asatira anyuze ku mpande, iyi ikaba ari inshuro ya 3 iyi kipe imwifuje.

Savio watandukanye na APR FC muri 2019 ashobora kuyisubiramo
Ku nshuro ya 3 APR FC yongeye kwifuza Mugisha Gilbert

Rayon Sports

Nubwo ari ikipe iri mu bihe bibi, ivugwamo ikibazo cy'amikoro ariko biragoye ko yakwegera umukinnyi ngo abe yayihakinira bitewe n'uburyo ari ikipe ikunzwe na benshi kandi y'ubukombe umukinnyi uyikiniye bituma agaragara cyane.

Iyi kipe yifuza myugariro Emery Bayisenge na Hakizimana Muhadjiri uba warayikiniye muri uyu mwaka ariko ikabura amafaranga bumvikanye. Gusa aba basore na AS Kigali bakinira iracyabakeneye yaberetse ko ishaka kubongerera amasezerano, ndetse amakuru avuga ko kuba iyi kipe itazasohoka mu mikino Nyafurika byagorana ko bayerekezamo.

Undi mukinnyi yifuza ni myugariro wa APR FC, Niyomugabo Claude utarabonye umwanya uhagije wo gukina akaba ashaka kujya aho yabona umwanya.

Undi ni rutahizamu wa Kiyovu Sports, Babuwa Samson bivugwa ko yagiranye ibiganiro n'iyi kipe ariko abasaba ko bareka shampiyona ikabanza ikarangira.

Hakizimana Muhadjiri ashobora kujya muri Rayon Sports
Emery Bayisenge na we arifuzwa na Rayon Sports
Niyomugabo Claude ashobora gutandukana na APR FC
Babuwa Samson aravugwa muri Rayon Sports

AS Kigali

Ikipe y'abanyamujyi ndetse yanamaze kwizera 99% ko izasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika, biravugwa ko yifuza rutahizamu wa Rayon Sports, Heritier Luvumbu ukomoka muri DR Congo wanze kongerera iyi kipe amasezerano.

Luvumbu ashobora kwerekeza muri AS Kigali



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/luvumbu-muri-as-kigali-babuwa-na-emery-muri-rayon-mugisha-gilbert-muri-apr-fc-ibivugwa-ku-isoko-ry-igura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)