Inzira unyuzemo ugenda, ntukayisibe kuko uba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi muri iyi minsi akunda gukoresha cyane urubuga rwe rwa Twitter anyuzaho ubutumwa butandukanye bwigisha abantu ndetse bakanyurwa nabwo urebeye no mu bitekerezo baba batanze ku ngingo runaka cyangwa ku nama runaka Tom Close aba yatanze.


Dr Tom Close yatangiye umuziki kuva mwaka wa 2007

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter bumazeho amasaha macye bwahise bwakirwa n'abatari bake bishimiye iki gice cy'ubuzima nyuma y'icyo yari yabasangije mbee nacyo bakiriye mu buryo budasanzwe, agize ati "(…) Inzira unyuzemo ugenda, ntukayisibe kuko uba ushobora gukenera kuyinyuramo ugaruka. Burya nta gitumbagira kitagaruka keretse ikigeze mu isanzure ni cyo cyomongana iteka ryose.''

Uyu muhanzi kandi no ku itariki 3 Gashyantare nabwo yari aherutse gushyiraho ubutumwa bwafashije abatari bacye basangiza uyu muhanzi amarangamutima n'ibyishimo bamwereka ko banyuzwe n'ubutumwa yabageneye.

Icyo gihe yari yagize ati "(…) Ntugatinye kugwa kuko hagwa uwahagaze. Ntugatinye gukosa kuko hakosa uwakoze. Ikibi ni ukugwa ugakomerezaho ukaryama cyangwa gukosa hanyuma ikosa ukoze ntirikubere isome ngo wikosore.''

Dr Muyombo ni umuganga w'umwuga kuko yize mu ishami ry'ubuganga muri Kaminuza y'u Rwanda, asoza amasomo ye ari Dogiteri 'Medecin Generaliste'.

Mu buvuzi, Dr Muyombo yatangiriye akazi ke k'ubuganga mu byahoze ari ibitaro bya Polisi bya Kacyiru, ari na ko abifatanya n'indi mirimo itandukanye akora nk'ubuhanzi bw'indirimbo ndetse no kwandika ibitabo by'abana.

Mu buhanzi; Tom Close ni umwe mu bahanzi bazwi kandi bafite ibigwi mu Rwanda akaba yaranegukanye ibihembo byinshi birimo Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya mbere mu 2011, yegukana Salax Awards nk'umuhanzi w'umwaka mu 2009, 2010 na 2011.

Tom Close n'umuryango we

Yamenyekanye mu muziki kuva mu myaka ya za 2007, akaba yarakoranye indirimbo n'abahanzi b'ibyamamare ku isi ndetse no mu karere nka Shawn Kingston, Umunyamerika ukomoka muri Jamaica, Goodlyfe na Eddy Kenzo bo muri Uganda, Big Farious n'abandi. Ni umwe mu bitabiriye ibitaramo bikomeye birimo n'abahanzi bakomeye ku isi nka Shaggy, ubwo MTN yizihizaga imyaka icumi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/106657/inzira-unyuzemo-ugenda-ntukayisibe-kuko-uba-ushobora-gukenera-kuyinyuramo-ugaruka-tom-clos-106657.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)