Cristiano Ronaldo yakubise ishoka ubukungu bwa Coca-cola nyuma y'amasegonda make cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomeye ku Isi, Cristiano Ronaldo yakhbise ishoka ubukungu bw'uruganda rwa Coca-cola aho mu masegonda make cyane, uyi mukinnyi yaruhombeje miliyari 4 z'Amadorali.

Coca-cola aka kayabo nyuma y'uko Cristiano Ronaldo yafashe amacupa yarwo yari amuteretse imbere arayahigika ayegeza ku ruhande, nyuma yaho aranayahisha ahubwo asaba amazi.

Kuwa Mbere w'iki cyumweru, ubwo Ronaldo n'umutoza we Fernando Santos bari bagiye gutanga ikiganiro n'abanyamakuru,uyu mukinnyi yafashe amacupa ya Coca Cola arayahisha ntiyatuma agaragara kuri camera arangije ahita afata iry'amazi ryari aho aravuga ati 'Amazi.'

Iyi videwo y'amasegonda asaga 10 ya Ronaldo yakwirakwijwe hose bituma abantu bamwe banga iki kinyobwa gikundwa na benshi ku isi ariyo mpamvu habaye igihombo gikomeye.

Imigabane ya Coca Cola yavuze ko yahombye iva ku madolari 56.10 ijya kuri 55.22 nyuma y'iki gikorwa cya Ronaldo.Ibi bivuze kandi ko agaciro ka Coca Cola kaguye kava kuri miliyari 242 kagera kuri 238.

Imbaraga za Cristiano Ronaldo mu kwamamaza ziri ku rwego rwo hejuru ariyo mpamvu Coca Cola yamurakariye cyane.

Mu minsi ishize,Ronaldo yahishuye ko adakunda Coca Cola ubwo yavugaga ku muhungu we mukuru mu bihembo bya Global Soccer.

Yagize ati 'Tuzareba niba umuhungu wanjye azaba umukinnyi ukomeye.Rimwe na rimwe anywa Coca Cola akanarya amafiriti kandi arabizi ko mbyanga cyane.
Ronaldo yaraye akoze agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ukinnye Euro 5 ndetse umaze kuyitsindamo ibitego byinshi kuko yatsinze 2 muri 3-0 batsinze Hongria byatumye aca kuri Michel Platini wari uwa mbere wari ufite 9.



Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yakubise-ishoka-ubukungu-bwa-coca-cola-nyuma-yamasegonda-make-cyane/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)