Gusohoka mu mwiherero ntaruhushya byatumye Muhitira Felicien atazitabira imikino Olimpike, we avugako yasohotse agiye kunywa umuti umuvura amarozi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Kamena 2021 nibwo komite Olimpiki y'u Rwanda yatangaje ko umukinnyi Muhitira Felicien uzwi nka Magare yakuwe ku rutonde rw'abakinnyi bazitabira imikino Olimpiki izabera mu gihugu cy'u Buyapani azira kuva mu mwiherero ntaruhushya ahawe.

Nk'uko inyandiko igenewe itangazamakuru yanditswe ibigaragaza, ngo uyu mukinnyi yahagaritswe mu mwiherero kubera kwica amabwiriza yo kwirinda Korinavirusi, bagize bati 'Ku wa Kabiri, tariki ya 29 Kamena 2021, umukinnyi Muhitira Félicien (Magare), umwe mu bakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike yafashe icyemezo cyo kwikura mu mwiherero w'ikipe Olempike atabiherewe uburenganzira n'umutoza we ndetse na Komite Olempike y'u Rwanda.'

'Ku bw'izo mpamvu, Muhitira Félicien yahagaritswe mu mwiherero w'ikipe Olempike yitegura imikino Olempike, akaba atanazitabira imikino Olempike ya Tokyo 2020. Ibi bitewe n'uko yishe amategeko agenga umwiherero nkana agasohoka nta ruhushya ahawe ndetse bikaba bihabanye n'amabwiriza yo kwirinda COVID-19, agomba kubahirizwa n'abari mu mwiherero.'

Mu kigainiro uyu mukinnyi yagiranye na Radio1, Muhitira yavuze ko ko yasohotse mu mwiherero agiye kunywa umuti umurutsa kuko yarozwe.

Muhitira yagize ati 'Njyewe ndi umwana barandoze, bandoga uburozi umuntu arya ariko ukanwywa umuti ukaruka, iyo umaze kuruka urakora bikagenda bishibuka bikagenda bigaruka, ejo bundi rero nongeye kumva ndwaye ndangije ndeba umwe mu baganga b'ikipe y'igihugu nsaba umutoza ko natumizaho umuti wanjye, nawutumijeho barawunzanira bawuha ushinzwe umutekano arawubika, Ejo rero numva ntameze neza nsaba uwo muti ko bawumpa nkawunywa kuko numvaga nenda gupfa gusa barabyanze.'

Akomeza avuga ko banze ko asohoka ngo ajye kunywa uwo muti, nyuma yo kubyanga we ku giti cye yahise afata umwanzuro wo kujya hanze akawunywa, ati 'Uyu muti nywunywa kabiri mu mwaka mbese ni karande ni ibintu nibanira nabyo, Ubwo ndangije gusohoka nahise mfata umuti.'

Mu gusoza icyo kiganiro Muhitira Felicien usiganwa ku magare ku ntera y'ibilometero 42, avuga ko we yari yasabye ubuyobozi ko bareka akanywa uwo muti ubundi akazajyana na bagenzi be mu marushanwa ya Olimpiki amaze gukira.

Uyu mukinnyi asezerewe mu mwiherero habura iminsi mike kugirango we na bagenzi be berekeze mu Buyapani aho bagomba gukinira imikino Olimpike, aha kandi uyu mukinnyi kandi uretse gukurwa mu bazitabira Imikino Olempike, Muhitira yahagaritswe kandi mu bikorwa byose by'ikipe Olempike kugeza igihe hatangiwe andi mabwiriza.

The post Gusohoka mu mwiherero ntaruhushya byatumye Muhitira Felicien atazitabira imikino Olimpike, we avugako yasohotse agiye kunywa umuti umuvura amarozi appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/gusohoka-mu-mwiherero-ntaruhushya-byatumye-muhitira-felicien-atazitabira-imikino-olimpike-we-avugako-yasohotse-agiye-kunywa-umuti-umuvura-amarozi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gusohoka-mu-mwiherero-ntaruhushya-byatumye-muhitira-felicien-atazitabira-imikino-olimpike-we-avugako-yasohotse-agiye-kunywa-umuti-umuvura-amarozi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)