AMAFOTO : Umukinnyi wa Police FC yatereye ivi umukunzi we amwemerera kumubera umugore ahita anamuhemba akabizu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muvandimwe yatereye ivi uyu mukunzi we Umwari Rurangwa Irene uzwi nka Soleil mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Kamena 2021 muri The Manor Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Muvandimwe Jean Marie Vianney agaruka ku kintu yamukundiye, yavuze ko ari umukobwa utuje kandi umushyigikira.

Ati 'Ni umukobwa utuje, angira inama kandi akunda gusenga. Umuntu aba yarahuye na benshi ariko akunda kungira inama kandi akananshyigikira mu kazi kanjye ka buri munsi.'

Kimwe n'abandi bantu bakundana, na bo ngo bagiye bashwana bagatandukana ariko bakongera bakiyunga kugeza uyu munsi ubwo bafataga umwanzuro wo guhitamo kuzabana akaramata.

Amakuru avuga ko nyuma yo kumwambika impeta ya fiançailles, nta gihindutse bazasezerana imbere y'amategeko muri iki Cyumweru.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/AMAFOTO-Umukinnyi-wa-Police-FC-yatereye-ivi-umukunzi-we-amwemerera-kumubera-umugore-ahita-anamuhemba-akabizu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)