Abarimu basabye ko hashyirwa imbaraga mu kwigisha amateka ya Jenoside ku bavutse nyuma yayo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba barimu bemeza ko abana bavutse nyuma ya Jenoside n'abari kuvuka muri iyi minsi, bashobora kutazamenya amateka n'ubukana Jenoside yari ifite, bityo hakaba hakenewe ko abayabonye bayashyira mu bitabo, ndetse n'uburyo bwo kuyigisha bukavugururwa, ku buryo abana bajya bajyanwa gusura inzibutso bakiri bato, bikiyongera ku masomo bahabwa mu ishuri.

Umwarimu witwa Munyandekwe Hussein yagize ati 'Niba Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye, hakaba amahirwe hakagira abana barokoka bagakura bazi ayo mateka, uko bayafata bitandukanye n'uko abana bari kuvuka uyu munsi bayafata, rero bisaba imbaraga mu kuyigisha no kwandika ibitabo biyavugaho ndetse abana bakajyanwa gusura inzibutso bakiri bato bakamenya amateka bakanayubaha.'

Umuyobozi wa ESSI Nyamirambo, Ntamuturano Abdou, nawe yemeza ko hagakwiye gushyirwa imbaraga mu kwigisha Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abana bakumva ubukana yari ifite kugira ngo amateka yayo atazasibangana.

Ati 'Icyo aba bana bari kuvuka ubu n'abavutse nyuma ya Jenoside bakorerwa, ni ukubereka by'umwihariko amateka yaranze igihugu cyacu. Tukabereka uko Abanyarwanda bari babanye mbere y'umwaduko y'abazungu, bakabasha kumenya ubumwe n'ubufatanye bwariho icyo gihe n'uko bwasenywe n'abakoroni, bigatuma Jenoside ishyirwa mu bikorwa.'

Umunyeshuri witwa Uwimpuwe Christella, yavuze ko bifuza kujya bitabira ibikorwa byo kwibuka ndetse n'inzibutso, mu rwego rwo kumenya amateka y'u Rwanda.

Ati 'Numva icyakorwa ari ugutegura ibikorwa byo kwibuka kuko bidufasha gukomeza kumva ayo mateka tukayamenya.'

Muri rusange, isomo rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryigishwa mu burezi bw'u Rwanda, icyakora aba barimu basanga rikwiye kunganirwa n'ibindi bikorwa birimo nko gutegura ingendoshuri ku nzibutso ziri mu Rwanda.

Ishuri rya ESSI Nyamirambo ryibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abanyeshuri basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-basabye-ko-hashyirwa-imbaraga-mu-kwigisha-amateka-ya-jenoside-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)