Simba SC na Kagere banyagiriwe muri Afurika y'Epfo, shampiyona yo kwa Rwatubyaye yashyizweho akadomo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mpera z'icyumweru gishize, amwe mu makipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo ntibyagenze neza aho nka Simba SC muri ¼ cya CAF Champions League yanyagiriwe muri Afurika y'Epfo na Kaizer Chiefs, mu shampiyona yo muri Macedonia yashyizweho akadomo, FC Shkupi ya Rwatubyaye isoza ku mwanya wa 2.

Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi, Simba SC yakinaga umukino ubanza wa CAF Champions League wa ¼, uyu mukino wabereye muri Afurika baje kuhanyagirirwa na Kaizer Chiefs ibitego 4-0. Ni umukino Kagere Meddie yinjiye mu kibuga asimbura mu gice cya kabiri. Umukino wo kwishyura uzaba tariki 22 Gicurasi 2021 muri Tanzania.

Meddie Kagere na Simba SC ntibyagenze neza mu mpera z'icyumweru gishize

Muri Tanzania kandi ku wa Gatandatu, ntabwo Haruna Niyonzima yari kumwe na Yanga ubwo iyi kipe yanganyaga na Namungo 0-0 mu mukino wa shampiyona.

Ku wa Gatandatatu kandi, Azam FC ya Ally Niyonzima yari yakiriye KMC ya Migi. Umukino waje kurangira ku ntsinzi ya Azam FC y'ibitego 2-1. Ally Niyonzima akaba yari yabanje ku ntebe y'abasimbura mu gihe Migi yari muri 11 ba KMC babanjemo. Simba SC niyo iyoboye urutonde n'amanota 61, Yanga ya kabiri ifite 58, Azam FC ifite 57 mu gihe KMC ari iya 5 n'amanota 41.

Shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Armenia yari yakomeje, Urartu FC ku wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi yatsindiwe mu rugo na Ararat-Armenia 2-1, ni umukino Nirisarike Salomon yakinnye iminota 90. Noah iyoboye urutonde ifite 38, Urartu ni iya 5 n'amanota 29.

Migi yari mu kibuga ikipe ye itsindwa na Azam FC

Mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, ntabwo Yannick Mukunzi yari mu bakinnyi ikipe ye ya Sandvikens IF yakoresheje ku Cyumweru tariki ya 16 Gicurasi batsindira IF Karlstad iwayo 3-1, ni mu mukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona y'iki gihugu. Sandvikens IF niyo iyoboye urutonde n'amanota 17, Brommapojkarna ya kabiri ifite 15.

Muri Macedonia shampiyona yari igeze ku munsi wa nyuma, Rwatubyaye Abdul yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya FC Shkupi yanganyaga na Shkĕndija 1-1, ni umukino wabaye ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru. Iyi shampiyona yegukanywe na Shkëndija n'amanota 75, FC Shkupi ya Rwatubyaye isoza ku mwanya wa 2 na 59. Gusoza ku mwanya wa 2 babonye itike yo kuzakina ijonjora ryo kujya muri Europa League.

Rwatubyaye Abdul yasoje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/simba-sc-na-kagere-banyagiriwe-muri-afurika-y-epfo-shampiyona-yo-kwa-rwatubyaye-yashyizweho-akadomo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)