Rusizi: Abaturage ibihumbi 16 bakoraga urugendo bashaka amazi bayegerejwe -

webrwanda
0

Muri aba baturage bahawe amazi meza harimo n’ibigo bitatu by’amashuri, Umuryango World Vision Rwanda watanze 70% by’ingengo y’imari, naho Akarere ka Rusizi gatanga 30%.

Bamwe mu bahawe aya mazi bavuga ko bakoraga urugendo rurerure ndetse bakavoma amazi mabi bikabatera indwara.

Mukarukundo Hycinthe yagize ati “Twari tubayeho nabi, abana bacu bakajya kuvoma bagatinda, bavomaga ahantu habi bakagenda isaha kandi amazi bavomye akaza arimo imisundwe. Rero kuba twabonye amazi meza ni byiza kuko ubu tuzajya dukaraba ducye, turashimira World vision.”

Harerimana Shikama yunzemo ati “Hano nta mazi twagiraga rwose, inzoka zari zigiye kuzatwica kubera kuvoma mu Kibingo kandi ni kure cyane. Tugize Imana tubona abavugizi baduha amazi meza turabashimira.”

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Hangabashi, Nsanzimana Juvenal avuga ko bakoreshaga amazi y’imvura ariko aho baboneye amazi meza, ubuzima bwabo bwahindutse ku barimu no ku banyeshuri, kuko amazi meza iyo bayashakaga ijerekani imwe bayiguraga 100.

Ushinzwe Ibikorwa mu Muryango World Vision Rwanda, Ananias Sentozi yavuze ko bihaye intego y’uko mu myaka itanu iri imbere bazageza amazi meza ku Banyarwanda bagera kuri miliyoni imwe, kandi ko bafite icyizere cy’uko bazakigeraho kuko aho bageze ari heza.

Yagize ati “Turishimira cyane iki gikorwa tugezeho kuko ni umwe mu mishinga dufite mu gihugu yo kugeza amazi meza ku baturage. Dufite intego yo kugeza amazi meza ku bantu miliyoni, kandi imibare itwereka ko mu myaka ibiri n’igice ishize tumaze kugera ku basaga ibihumbi 500, kandi ubufatanye dufitanye na Leta y’u Rwanda dufite icyizere ko muri 2023 intego yacu izaba yagezweho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Kankindi Leoncie, yashimiye umuryango World Vision Rwanda ku bikorwa uri kubakorera cyane cyane ibijyanye no kugeza amazi meza ku baturage.

Yagize ati “Aya mazi ni ingezi cyane kuko azafasha imidugudu 17 iri mu tugari dutatu, ni ikintu gikomeye cyane kuko bavomaga ahantu hadakwiriye. Turashimira World Vision. Turasaba aba baturage kuyafata neza kuko amazi ni ubuzima, ku buryo ahagaragara ikibazo bagafatanya kugishakira umuti.”

Aya mazi afite umuyoboro wa kilometero 32.5, ukaba waruzuye utwaye miliyoni 300 Frw. kuri uyu wa kane tariki ya 6 Gicurasi 2021, World Vision Rwanda ikaba yawushyikirije ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi.

Kugeza ubu, abaturage bagerwaho n’amazi meza mu Karere ka Rusizi ni 74%, intego akaba ari ukugeza amazi meza ku baturage bose b’Akarere ka Rusizi.

Abayobozi batandukanye barimo n'ushinzwe ibikorwa muri World Vision basobanuriwe ibijyanye n'imikorere y'ikigega kibika amazi
Ushinzwe ibikorwa muri world Vision Rwanda ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu basuzuma uko amazi asohoka
kimwe mu bigega bibika amazi meza abaturage bahawe na World Vision Rwanda
Umwe mu baturage ashimira World vision Rwanda kubera yabahaye amazi meza
Ushinzwe ibikorwa muri world Vision Rwanda yijeje abatuye Rusizi ko bazakomeza gufatanya mu bikorwa by'iterambere
World Vision Rwanda yiyemeje kugeza ku Banyarwanda miliyoni amazi meza mu gihe cy'imyaka itanu



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)