Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n'ibiro by'Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gicarasi, bimenyesha abanyagihugu ko umuyobozi wabo agiye kujya muri Uganda.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n'umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu biro by'umukuru w'Igihugu, Ambasaderi Willy Nyamitwe, rivuga ko uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye rutangira uyu munsi tariki 11 Gicurasi 2021.
Rivuga ko Perezida Evaritse Ndayishimiye aherekejwe na Madamu Angeline Ndayishimiye 'bagirira uruzinduko rw'Iminsi itatu muri Uganda aho bitabiriye irahira rya Perezida watowe Yoweri Kaguta Museveni.'
Perezida Evaritse Ndayishimiye ukomeje kugirira uruzinduko hanze y'Igihugu cye, muri Nzeri yari yasuye Igihugu cya Tanzania kimwe mu bihugu byo mu karere binary kumwe mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba.
Agiye gusura Igihugu cya Uganda na cyo cyo mu karere biri kumwe muri uyu muryango wa EAC.
Yitabiriye irahira rya Perezida Yoweri Kaguta Museveni uherutse gutsindira Manda ye ya Karindwi mu matora y'umukuru w'Igihugu yatsinzemo Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni azarahira kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi mu muhango uzabera ahitwa Kololo mu mujyi wa Kampala, bikaba biteganyijwe ko uzitabirwa n'abakuru b'ibihugu bagera muri 20.
UKWEZI.RW