Perezida Kagame yanenze abigisha u Rwanda ubwisanzure iwabo bafunga n’imbuga nkoranyambaga -

webrwanda
0

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na TV 5 Monde cyagiye hanze ku wa 29 Gicurasi 2021.

Ni kenshi ibihugu by’amahanga na raporo z’imiryango mpuzamahanga ziganjemo Human Rights Watch (HRW) zikunze gusohoka zivuga ko u Rwanda rudaha abantu uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.

Urugero nka raporo y’uyu muryango yasohotse muri Werurwe 2021 yavugaga mu gihe cy’umwaka Leta y’u Rwanda yagaragaje "gutera ubwoba gufunga no gukurikirana abantu umunani batangaje ibinenga Leta kuri YouTube".

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na TV5 Monde, yongeye kubazwa iki kibazo cy’uko u Rwanda runengwa kudaha abantu uburenganzira bwo kwishyira bakizana mu gutanga ibitekerezo.

Mu gusubiza Perezida Kagame yavuze ko rimwe na rimwe n’abashinja u Rwanda ibi bintu basabwa ibimenyetso bakabibura.

Ati "Bamwe bagiye badushinja, tukabasaba ibimenyetso bakavuga ngo oya, ngo urabona [...] ngo kanaka yaravuze, ntabwo twakomeza kuvuga tugendeye kubyo abandi bavuze."

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yifashishije urugero rw’ibyabaye mu 2017 ubwo uyu muryango wa Human Rights Watch watangazaga ko hari abantu baburiwe irengero nyamara bakaza kuboneka ari bazima.

Ati "Urugero mu 2017, iyo Human Rights Watch mwavuze, yavuze ko hari abantu benshi baburiwe irengero, bandika amazina bati aba mwarabishe, abantu barasakuza bati ninde wishe abo bantu byagenze gute?. Twakoze iperereza , bari abantu bagera kuri 11 bose twasanze ari bazima. Nta n’umwe twasanze yaraburiwe irengero, nta n’umwe twasanze yarapfuye."

Perezida kagame yakomeje avuga ko nyuma yo gusanga aba bantu ari bazima basabye ibisobanuro uyu muryango ariko uraruca urarumira.

Ati "Twabajije Human Rigths Watch duti ese byabagendekeye bite, mwaba mwaribeshye? Mwaba se mwarakoze amakosa? Bahisemo guceceka."

"Ni ukuvuga ngo bahitamo gushinja abandi ibyaha ariko ntabwo bashobora no guhagarara kubyo barega. Ni uko tubaho."

Iwabo bafunga n’imbuga nkoranyambaga

Perezida Kagame yavuze ko nta buryo amahanga ashobora kunenga u Rwanda kudaha abantu umwanya wo gutanga ibitekerezo mu gihe yicarana n’abanyamakuru bakamubaza ibibazo bashaka.

Ati "Nicarana namwe abanyamakuru amasaha n’amasaha mukabaza ibyo mushaka byose ariko mukavuga ngo ntabwo dutanga ubwisanzure bwo kuvuga."

"Reka wenda turebe muri Afurika, twoye kujya kure kandi n’aho haboneka ibibazo byinshi ku by’imbuga nkoranyambaga. Niba hari uwaba warabajijwe ibintu runaka kubyo yaba yaravuze, ibyo birego ni bike aha mu Rwanda kurusha ahandi hose ku isi harimo no mu bihugu byanyu."

Perezida Kagame yavuze ko hari ibihugu byateye imbere aho usanga imbuga nkoranyambaga z’abantu zifungwa, nyamara bikarenga kuri aya makosa bikora bikajya gushinja u Rwanda.

Ati "Hari ibihugu bafunga imbuga nkoranyambaga, ibyo ntawe ubivuga ariko wagira ngo ibintu byose biza gusa mu Rwanda. Mu Burayi mufite ibirego by’abantu bagiye bakoresha nabi imbuga nkoranyambaga, bagahanwa. Iwanyu konti zirafungwa ku mbuga nkoranyambaga twe ibyo ntiturabikora. Kuki se abafunga konti z’abandi bo batavugwa?"

"Nkeka ko harimo n’uburyarya muri icyo kintu cy’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo. Hari ibyo bashinja u Rwanda bitari byo na mba. Dufite ibimenyetso. Tubereka ko ibyo bintu atari byo ariko bagakomeza kwandika mu binyamakuru mu Bwongereza, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika [...] ugasaba n’uburenganzira bwo gusubiza ibyakuvuzweho, ugasanga buri wese bamubwiye ko igiturutse iwawe kitagomba kwemerwa."

"Ese ubwo nibwo burenganzira bwo kuvuga icyo utekereza? Abo nibo badushinja kuniga ubwisanzure bw’ibitekerezo. Umuntu akajya aho akambeshyera nashaka gusubiza akanga?"

Perezida Kagame yavuze ko hari ibinyamakuru byo mu bihugu bikomeye byabaye ibikoresho bya guverinoma bikoreramo ku buryo bihabwa akazi ko guharabika ibindi bihugu.

Perezida Kagame yanenze abigisha u Rwanda ubwisanzure iwabo bafunga n’imbuga nkoranyambaga



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)