Ibiro by'Umukuru w'u Rwanda, byatangaje ko Perezida Kagame Pau yahuye na bariya bantu barimo abagize Komisiyo Duclert iherutse gushyira hanze raporo igaragaza ko u Bufaransa bwagize uruhare rukomeye nkomatanyo mu byabaye mu Rwanda.
Mu bo bahuye kandi barimo Gen. Jean Varret, Gen. Éric de Stabenrath, Col. René Galinié & Amb. Yannick Gérard ndetse n'abahoze ari abayobozi b'Abafaransa bagize uruhare mu Rwanda hagati ya 1990-1994.
Aba bahoze ari abasirikare bakomeye ndetse n'abahoze mu buyobozi mu Bufaransa muri iriya myaka, bahuye na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame kugira ngo baganire ku mateka y'ibyabaye mu Rwanda ndetse no mu rwego rwo Kwibuka.
Igitekerezo cyo guhura cyashibutse ubwo Prof Vincent Duclert yari yaje mu Rwanda gushyikiriza Perezida Kagame Raporo yakozwe na Raporo ya Komisiyo ye igaragaza uruhare rukomeye rw'u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame ni we wifuje ko yazahura n'aba bayobozi barimo abahoze mu buyobozi bw'Igisirikare cy'u Bufaransa kugira ngo bicare baganire birambuye.
Muri aba basirikare barimo abazi neza ibyabaye mu Rwanda kuko nka Gen Éric de Stabenrath we yari ayoboye Opération Turquoise yakorewe ahahoze ari muri Gikongoro
Naho Ambasaderi Yannick Gérard yahoze ahagarariye u Bufaransa muri Uganda mu myaka y' 1990 akaba ari umwe mu bazi amateka y'ibyariho bibera mu karere muri iyi myaka.
Imikoranire y'Igisirikare cy'u Bufaransa n'icya Leta ya Perezida Juvenal Habyarimana, yari isanzweho kuva muri 1970 ariko yaje gukomera cyane mu 1990 ubwo u Bufaransa bwoherezaga abasirikare 300 mu cyiswe Operation Noroit ngo baze gutoza abasirikare b'u Rwanda ngo kuko icyo gihe Igihugu cyari cyatewe.
UKWEZI.RW