Perezida Kagame mu bakuru b’ibihugu 16 bya Afurika bategerejwe i Paris mu nama na Macron -

webrwanda
0

Ni inama by’umwihariko igamije kwiga ku buryo ibihugu bya Afurika byakwigobotora ingaruka z’icyorezo ya Covid-19, ikazaba tariki 18 Gicurasi.

Jeune Afrique yatangaje ko by’umwihariko iyo nama iziga ku buryo ibihugu bya Afurika byafashwa guhabwa umwihariko ku bufasha butangwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI), uburyo byakurirwaho amadeni, gushyiraho umurongo mushya ugamije guteza imbere ubukungu bwa Afurika n’ibindi.

Abenshi mu bakuru b’ibihugu bazitabira iyo nama biganjemo abasinye ku nyandiko ihamagarira ibihugu n’imiryango itandukanye ku Isi, gufasha Afurika guhangana n’icyorezo cya Coronavirus n’ingaruka zacyo, mu rwego rwo kuzahura ubukungu n’imibereho myiza byanegekanye guhera mu 2020. Iyo nyandiko yanyujijwe mu binyamakuru birimo Jeune Afrique na Financial Times tariki 15 Mata 2020.

Abakuru b’ibihugu Jeune Afrique yatangaje ko bazaba bari i Paris harimo Félix Tshisekedi, Alassane Ouattara, Macky Sall, Muhammadu Buhari, Paul Kagame, Roch Marc Christian Kaboré, Bah N’Daw, Nana Akufo-Addo, Cyril Ramaphosa, João Lourenço, Faure Essozimna Gnassingbé, Filipe Nyusi, Sahle-Work Zewde, Abdallah Hamdok, Kaïs Saïed na Mohamed Ould Ghazouani.

Abo bakuru b’ibihugu bazagirana umusangiro na Perezida Macron tariki 17 Gicurasi, habura umunsi umwe ngo inama ibe. Ntabwo haratangazwa uzaba ahagarariye Tchad muri iyi nama nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Idriss Deby wasimbuwe n’umuhungu we uyoboye inzibacyuho, icyakora Jeune Afrique yatangaje ko atari Mahamat Idriss Déby uzitabira.

Mu bandi bazitabira inama y’i Paris harimo abahagarariye imiryango itandukanye ku mugabane wa Afurika nka Moussa Faki Mahamat uyoboye Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD), Akinwumi Adesina.

Ku mugabane w’u Burayi, abayobozi bazaba bitabiriye harimo ba Minisitiri b’Intebe nka Pedro Sánchez wa Espagne, Mario Draghi (u Butaliyani) na António Costa (Portugal) ndetse na Perezida w’Akanama ka Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi Charles Michel hamwe na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi Ursula Von der Leyen.

Hari abandi bayobozi bazakurikirana iyo nama hifashishijwe ikoranabuhanga nka Chancelière w’u Budage, Angela Merkel; Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buyapani.

Mu gitondo cyo kuwa 18 Gicurasi, Perezida Macron azagirana ibiganiro n’abakuru b’ibihugu bya Afurika bamaze igihe badahura nka João Lourenço wa Angola, Filipe Nyusi wa Mozambique na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Mu kiganiro na Ramaphosa byitezwe ko bazanaganira ku ruzinduko ateganya muri cyo gihugu mu mpera za Gicurasi, azakomereza mu Rwanda.

Mu kiganiro azagirana na Nyusi, byitezwe ko bazaganira ku bibazo by’umutekano muke umaze iminsi uterwa n’imitwe yitwaje intwaro mu Majyaruguru ya Mozambique.

Byitezwe ko kandi muri iyo nama tariki 17 Gicurasi, hazaba inama yiga ku bibazo bya Sudani ahazaba hari na Minisitiri w’Intebe Abdallah Hamdok ku buryo igihugu cyasohoka mu nzibacyuho cyinjiyemo nyuma y’ihirikwa rya Omar al-Bashir.

Perezida Kagame arateganya kugirira uruzinduko mu Bufaransa aho azahura na Perezida Emmanuel Macron



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)