Patriots yatsinze umukino wa Mbere ufungura BAL #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Patriot ihagarariye u Rwanda munirushanwa rya Basketball Africa League, yatsinze umukino ufungura yakinnyemo na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Uyu mukino wari utegerejwe na benshi wabereye muri Kigali Arena ahari abafana bake abandi bawukurikiye kuri televiziyo.

Ikipe ya Rivers Hoopers niyo yatangiye iyoboye umukino ndetse agace ka mbere karangira  ifite 18 kuri 17 ya Patriots BBC.

Agace ka kabiri umukino wahinduye isura, Patriot ibifashijwemo n'abakinnyi  nka Brandon Costner na Prince Ibeh  isoza agace ka kabiri ifite amanota 43 kuri 34 ya Rivers Hoopers.

Patriot yakomeje kuyobora umukino, isoza agace ka gatatu ifite amanota 65 kuri 44 ya Rivers Hoopers.

Mu gace ka kane Patriot yakomeje kotsa igitutu ikipe ihagarariye Nigeria ari nako itsinda andi manota, ifitimbi ya nyuma ivuga ifite 83 kuri 65.

Umuraperi ukomoka muri Amerika J Cole, wari utegerejwe na benshi yigaragaje muri uyu mukino.



Source : https://impanuro.rw/2021/05/17/patriots-yatsinze-umukino-wa-mbere-ufungura-bal/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)