Murindahabi Irene uzwi nka M Irene yashatse kuvugisha Bruce Melodie amusanganye na Amag The Black batacanaga uwaka ariko abandi bamubera ibamba, uyu munyamakuru usanzwe akore Isibo TV ifitwemo imigabane na Bruce Melodie yagaragaye mu mashusho ubwo yasangaga uyu muhanzi ari kumwe na Amag the Black mu modoka.
Muri iki kiganiro, M Irene agaruka ku mateka y'aba bombi bakunze guterana amagambo ndetse benshi bazi ko aho umwe aciye undi yahacisha umuriro.
Avuga ko atumva ukuntu aba bahanzi baba bamaranye umwanya munini mu modoka, ubundi akifuza kujya kubabaza niba ibyari urwango byarabaye amateka.
Ubwo yajyaga kugira icyo ababaza aho bari mu modoka, Bruce Melodie yamubereye ibamba amubwira ko adashaka kugira icyo atangaza.M Irenge kandi yashatse no kubaza Amag The Black ariko Bruce Melodie amubuza kugira icyo atangaza.