Idamange yatangiye kuburana mu mizi -

webrwanda
0

Ni iburanisha ryabaye hifashishijwe uburyo bw’iyakure buzwi nka ‘video conference’ kubera icyorezo Covid-19 cyugarije Isi, abacamanza batatu n’Umwanditsi bari mu Rukiko i Nyanza, Idamange ari muri Gereza ya Mageragere hamwe n’abamwunganira mu mategeko naho ubushinjacyaha buri ku cyicaro cyabwo i Kigali.

Yunganiwe mu matageko na Me Bruce Bikotwa hamwe na Me Félicien Gashema bamwunganiye kuva yatangira kuburana.

Ashinjwa ibyaha birimo icyo guteza imvururu muri rubanda, gukubita no gukomeretsa ku bushake, gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside no gutanga sheke itazigamiwe. Uyu mugore yatangiye kuburana ahakana ibyaha ashinjwa.

Ku ya 9 Werurwe 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwanzuye ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma akekwa ku byaha ashinjwa. Ni mu rubanza yari yaburanye tariki ya 04 Werurwe 2021.

Idamange akimara gusomerwa ibyo aregwa yasabye ko urubanza rwasubikwa akabanza gusoma dosiye ndende y’ibyaha aregwa kuko atabonye umwanya uhagije wo kuyisoma no kuyisesengura.

Yasabye kandi ko ataburanira ku ikoranabuhanga kuko bibangamiye abatangabuhamya be kandi akaba yifuza kuburanira ku mugaragaro kuko ibyo aregwa atabikoreye mu bwihisho, asaba ko urukiko rwakimukira i Kigali nk’uko byabaye mu rubanza ruregwamo Rusesabagina Paul.

Ibyo ngo byatuma urubanza rwe rubera ku mugaragaro rukitabirwa n’abantu benshi ndetse n’abatangabuhamya bamushinjura bakabona uko bahabwa umwanya.

Mu iburanisha ikoranabuhanga ryagiye rigorana kenshi bikaba ngombwa ko urukiko rufata umwanzuro wo kurisubika.

Ikindi Idamange yagaragaje nk’imbogamizi ni uko gusurwa kuri Gereza ya Mageragere bigoranye kubera icyorezo cya Covid-19, asaba ko yajya ahabwa umwanya uhagije wo kuvugana kuri telefone n’abo mu muryango we ndetse n’abandi bo hanze kuko hari ibyo bashobora kumufasha mu rubanza rwe.

Yavuze ko iyo ahawe amafaranga 500 Frw yo kuvugana n’abantu bo hanze, yemerewa kuvugira ku 150 Frw gusa, bityo ko bibangamiye uburenganzira bwe.

Abamwunganira mu mategeko bahawe umwanya bashyigikiye icyifuzo cy’umukiliya wabo bavuga ko byaba byiza inteko iburanisha yimukiye i Kigali kuko abatangabuhamya bamushinjura ari ho bari kandi mu Karere ka Nyanza hari icyorezo cya Covid-19 kurusha i Kigali, bityo bagorana ko baza mu rukiko kumushinjura.

Bavuze kandi ko bashingiye ku kuba ikoranabuhanga ryakomeje kugorana, kuburana mu buryo nk’ubwo byakurwaho bakazajya kuburanira i Kigali nk’uko bigenda mu rubanza rwa Rusesabagina Paul.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwavuze ko guha Idamange igihe cyo gusoma dosiye ikubiyemo ibyaha aregwa nta kibazo bubifiteho, ariko amezi abiri asaba ari menshi, bityo yahabwa ukwezi kumwe kuko guhagije.

Ku cyo yasabye cyo kwimurira urubanza i Kigali, ubushinjacyaha bwo bwifuje ko urukiko rwabifataho umwanzuro mu bushishozi bwarwo cyane ko atari rwo rubanza rubera i Nyanza rwonyine.

Ku cyo kuvuga ko atiteguye kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga, ubushinjacyaha bwavuze ko cyasuzumwa kuko niba ikoranabuhanga ryabatengushye uyu munsi, ubutaha rishobora kugenda neza kandi impamvu ryifashishwa ari ukubera icyorezo cya Covid-19.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Idamange akwiye kwemera urubanza rukaburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ariko igihe icyorezo cyaba kigenjeje make bakaba baburanira mu rukiko i Nyanza mu buryo bw’imbonankubone.

Ku byo yagaragaje ko uburenganzira bwe butubahirizwa muri gereza, ubushinjacyaha bwavuze ko habaho kuganira n’ubuyobozi bwa gereza ibimubangamiye bigakosorwa.

Urukiko rumaze kumva impande zombi rwavuze ko kuba uregwa avuga ko yamenyeshejwe urubanza atinze tariki 4 Gicurasi 2021 akaba atiteguye kuburana atari byo, ahubwo yabimenyeshjwe tariki ya 29 Mata 2021 bityo adakwiye kubyitwaza avuga ko atiteguye.

Ku mbogamizi yagaragaje zo kuza kuburanira i Nyanza akifuza kujya kuburanira i Kigali, urukiko rwanzuye ko atari ngombwa kurujyanayo kuko n’izindi manza zisanzwe zihaburanishirizwa.

Ikindi ngo ntibaruvana ku cyicaro i Nyanza aho rufite ibyumba ngo rujye gutira i Kigali.

Urukiko rwavuze ko icyorezo cya Covid-19 kiramutse kigabanutse, urubanza rwakomeza kubera ku cyicaro cyarwo i Nyanza, impande zombi ziburana ndetse n’abatangabuhamya bakahaza ku buryo bw’imbonankubone.

Urukiko rwavuze ko Urabanza rwa Ruseseabagina Paul, Idamange yatanzeho urugero asaba ko yajya kuburanira i Kigali nk’uko narwo rwajyanyweyo, ntaho bihuriye kuko rwo ruregwamo abantu benshi kandi hari n’abaregera indishyi benshi.

Rwavuze ko haramutse hari abifuza gukurikirana urubanza rwa Idamange bashobora kujya mu rukiko i Nyanza kuko hari icyumba bakwicaramo bagakurikira.
Ku bijyanye n’uburenganzira bw’uregwa avuga ko butubahirizwa, urukiko rwavuze ko ari uburenganzira bwe kubigaragaza, kandi ikibazo cyose azajya agira akwiye kukimenyesha abamwunganira mu mategeko kugira ngo babiganire n’ubuyobozi bwa gereza bikemurwe.

Ku mezi abiri yasabye yo gutegura urubanza rwe, urukiko rwasanze ari menshi cyane, rwanzura ko ahawe ukwezi kumwe n’iminsi mike rukazakomeza tariki ya 15 Kamena 2021. Icyo gihe abarebwa n’iburanisha bose bazaba bari ku rukiko i Nyanza.

Idamange w’imyaka 42 y’amavuko yatawe muri yombi ku wa 15 Gashyantare 2021, nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo gushishikariza abantu gukora imyigaragambyo imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Idamange yasabye urukiko ko urubanza rwe rutaburanishwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)