Angelina umugore rukumbi ureganwa na Rusesabagina yamanitse akaboko asaba imbabazi Perezida n'Abanyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri zina Angelina Mukandutiye ryaravuzwe cyane muri 2019 ubwo mu Rwanda hakirwaga Abanyarwanda bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakabonekamo umugore wari warahinduye amazina nyamara akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ndetse yarabihamijwe n'Inkiko Gacaca.

Uyu Angelina Mukandutiye uvugwaho kuba yari umwe mu bari bayoboye ibikobwa bya Jenoside muri Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gihe uyu mugore waje atahukanye n'abahoze ari abarwanyi ba FDLR, yahise afungirwa muri gereza ya Nyarugenge izwi nka Magerageze kugira ngo arangize igihano cyo gufungwa burundu yakatiwe n'Urukiko Gacaca rwa Nyarugenge.

Angeline Mukandutiye wari umugenzuzi w'uburezi muri Nyarugenge, afatwa nk'umwe mu bagize uruhare runini mu bikorwa bya Jenoside muri Nyarugenge kuko ari mu batozaga Interahamwe afatanyije na Col Renzaho Tharcisse wari Perefe wa Kigali mu gihe cya Jenoside.

Uyu mugore kandi yaje kumenyekana nk'umwe mu bagize uruhare mu bikorwa by'umutwe wa MRCD-FLN wagabye ibitero mu Rwanda bikanahitana ubuzima bwa bamwe mu Banyarwanda, ubu akaba ari kuburanira hamwe n'abantu 20 barimo Paul Rusesabagina wikuye muri uru rubanza.

Angelina Mukandutiye uyu munsi yatangiye kwiregura ku cyaha kimwe aregwa cyo kuba mu mutwe w'Iterabwoba.

Yatangiye abwira Urukiko ko yiyemeje 'kuvugisha ukuri no gusaba imbabazi, icyo cyaha ndegwa njye ndakemera kandi ndagisabira imbabazi.'

Uyu mugore wavuze ko yatangiye umwuga w'uburezi afite imyaka 18, yavuze ko yaje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yaje gukorana n'iriya mitwe ihungabanya umutekano w'u Rwanda.

Agarutse ku mateka yo gucikamo ibice kwa FDLR, avuga ko bamwe muri bari bayoboye uriya mutwe bavugaga ko bashaka gutaha mu Rwanda bagakuraho ubutegetsi buriho bugahabwa Abahutu mu gihe ngo abandi bavugaga ko bashaka kuzana ubwiyunge mu Banyarwanda.

Yaje kwisanga mu mutwe wa CNRD-Ubwiyunge wari ufite ziriya ntego zo kuza guhuza Abanyarwanda.

Avuga ko impamvu yifuzaga ko u Rwanda rurangwamo ubumwe, yagize ati 'Njye ndakuze, nzi u Rwanda rufite ubumwe, navutse ku bw'umwami Rudahigwa, nzi u Rwanda Abanyarwanda babana basangira, bashyingirana, amacakubiri nayabonye muri 59.'

Ngo muri CNRD-Ubwiyunge, yaje kugirwa Komiseri muri uriya mutwe wari ufite n'igice cy'abasirikare ngo bari bashinzwe kurinda abaturage.

Yavuze ko nyuma baje gukoreshwa inama, bakabwirwa ko za ngabo za CNRD zahinduriwe izina zikaba zabaye FLN.

Uyu mugore unashinjwa gushishikariza abantu kujya mu mutwe wa FLN, yavuze ko ari we wasabye ubuyobozi bwa FLN ko bashyiramo n'abakobwa mu rwego rwo guteza imbere abari n'abategarugori.

Mukandutiye uvuga ko yemeye kujya muri uriya mutwe kuko yumvaga ashyigikiye imigabo n'imigambi yawo, avuga ko yamenye ko ari umwe w'iterabwoba ubwo yari ageze mu Rwanda.

Avuga kandi ko yari azi ko FLN yagabye ibitero mu Rwanda ariko ko atari azi ibibi byawo ahubwo ko yabimenye na bwo ageze mu Rwanda.

Yagize ati 'Menye biriya bitero bakoze njye nagize agahinda cyane kuko njye nababwiye ko nzi u Rwanda rwiza ntabwo rwose nakwifuza ikintu cyatuma u Rwanda rukomeza kubura umutekano n'ubumwe bwarwo.'

Uyu mukecuru waburanaga agaragaza amarangamutima ye, yahise yunama abwira Umucamanza ko yunamiye 'abavandimwe bahitanywe na biriya bitero.'

Yahise amanika akaboko agira ati 'Ndasaba imbabazi imiryango ya bariya bantu yabuze abantu ikabura n'ibintu, ndasaba imbabazi mwebwe Abacamanza, ndasaba imbabazi sosiyete y'u Rwanda yose by'umwihariko ndasaba imbabazi Perezida wa Repubulika.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Angelina-umugore-rukumbi-ureganwa-na-Rusesabagina-yamanitse-akaboko-asaba-imbabazi-Perezida-n-Abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)