Nyuma yo gutsinda ikipe ya Police FC 2-0, AS Kigali yahise ikatisha itike yo kuzamuka mu itsinda, ni mu gihe mu itsinda D, Mukura VS yamaze gusigara.
Uyu munsi hakinwaga imikino ibanziriza iya nyuma yo mu matsinda ya shampiyona umwaka w'imikino wa 2020-2021, hakaba hakinnye itsinda C na D.
Mu itsinda C mu Bugesera ikipe ya AS Kigali yari yakiriye ikipe ya Police FC, umukino ubanza AS Kigali yari yayitsinze 2-0.
Umukino w'uyu munsi nabwo yaje kuyitsinda 2-0 bya Nkinzingabo Fiston na Shabani Hussein Tchabalala.
Undi mukino wo muri iri tsinda Musanze FC yatsindiye Etincelles kuri Stade Ubworoherane 3-1. Harimo icya Mutebi Rashid, Twizerimana Onesme na Akayezu Jean Bosco. Igitego cya Etincelles cyatsinzwe na Songa Isai. Iri tsinda riyobowe na AS Kigali ifite amanota 12 yamaze no kuzamuka, Police FC ifite 9, Musanze 6 mu gihe Etincelles ifite 3.
Mu itsinda D, Marines yari yakiriye Sunrise FC inayitsinda 2-1. Ni ibitego bya Ishimwe Fiston na Mugenzi Bienvenue, igitego cya Sunrise cyatsinzwe na Yafesi Mubiru ku munota wa 47.
Undi mukino wo muri iri tsinda, Espoir FC yatsindiye Mukura VS i Huye 1-0. Iri tsinda riyobowe na Marines ifite amanota 10 yamaze kuzamuka, Espoir FC ifite 9 ku munsi wa nyuma igomba kwisobanura Sunrise FC ifite 7, Mukura VS ifite 2.
Mu Mikino yabaye uyu munsi habonetsemo amakarita 3 atukura, nko ku mukino wa Police FC na AS Kigali, kapiteni wa Police FC, Nsabimana Aimable winjiye mu kibuga asimbura yaje kubona ikarita itukura.
Ku mukino wa Etincelles na Musanze FC habonetsemo amakarita 2 atukura, Jean Dushimumugenzi wa Musanze na Olivier Osomba wa Etincelles bazibonye.
Shampiyona izakomeza ku munsi w'ejo hakina itsinda A na B, Rayon Sports izakira Kiyovu Sports na Rutsiro ikina Gasogi United mu itsinda B, mu itsinda A, APR FC izakina na AS Muhanga, Bugesera yakire Gorilla FC.