Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ari mu Bufaransa aho yitabiriye inama zirimo iyiga ku bibazo bya Sudani n’Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryateraniye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.
Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 ni bwo Abanyarwanda baturutse imihanda yose mu Bufaransa n’abo mu Bubiligi bakiriye Umukuru w’Igihugu bamwifuriza ikaze mu Bufaransa.
Aba Banyarwanda n’inshuti zabo barengaga 200 bari bitwaje amabendera y’u Rwanda, banafite ibyapa byinshi bishimangira ko bishimiye kwakira Perezida Kagame ku butaka bw’u Bufaransa ndetse bashyigikiye byimazeyo icyerekezo aganishamo igihugu cyabibarutse.
Ubutumwa benshi banditse ku byapa bari bitwaje bwagushije ku kwerekana ko “bakunda Kagame”, “Agaciro ni yo ntego yacu”, Abanyarwanda turi umwe”, “U Rwanda ruri ku isonga mu kubungabunga ibidukikije’’; “rwashyize imbaraga mu guhangana na ruswa” no gushima Perezida Kagame wimakaje “imiyoborere myiza” akanateza igihugu imbere mu buryo bufatika.
Abanyarwanda bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko ari ishema kwerekana ko bishimiye kwakira Umukuru w’Igihugu cyabo.
Ngabo Eric wavuye mu Bubiligi yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ku Mugabane w’u Burayi, ko bishimiye kwakira Umukuru w’Igihugu bafatanyije na bagenzi babo baba mu Bufaransa.
Yagize ati “Byari ngombwa ko nk’intore zo mu Bubiligi twifatanya na bagenzi bacu mu kwakira Umukuru w’Igihugu ngo tumubwire ko twishimira ibikorwa atugezaho. Twishimiye ubuyobozi bwe, tubyereke n’abanyamahanga n’abandi bavuga ibyo babonye ku gihugu cyacu.’’
Yavuze ko bishimiye intambwe iri guterwa mu mibanire y’u Rwanda n’u Bufaransa.
Mu Bubiligi havuye Abanyarwanda barenga 50 bagiye kwakira Perezida Kagame mu Bufaransa. Aba biyongereyeho abandi bo muri iki gihugu.
Mu butumwa bwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Dr François Xavier Ngarambe, yashimye ubwitange bw’Abanyarwanda bagiye kwakira Umukuru w’Igihugu.
Yagize ati “Mfashe umwanya kugira ngo mbashimire cyane uburyo mwitabiriye kandi mugaha agaciro iki gikorwa cyo kwakira Umukuru w’Igihugu cyacu Perezida Paul Kagame. Mwaje muturuka hirya no hino mu Bufaransa hari n’abavuye mu Bubiligi, mubifatira umwanya mwigomwa byinshi birimo akazi, imiryango n’ibindi kugira ngo mwereke perezida wacu ko mwishimiye uburyo ayoboye igihugu n’aho agejeje u Rwanda.’’
“Ubwitange, urukundo no gukunda igihugu mwagaragaje, uwo mwabikoreye n’ubwo tutashoboye kubonana amaso ku yandi kubera icyorezo cya COVID-19, ibyo mwakoze byamugezeho kandi yabyishimiye.’’
Perezida Kagame yanyuzwe n’ikaze yahawe ndetse atuma ku Banyarwanda bamwakiriye, abasaba gukomeza kunga ubumwe nk’abenegihugu.
Ambasaderi Dr François Xavier Ngarambe yababwiye ati “Perezida wacu arabashishikariza gukomeza kuzamura ibendera ry’u Rwanda no kuba abambasaderi b’igihugu. Ntihazagire igihagarika umuhate wanyu wo guharanira inyungu z’u Rwanda no kurwanya ingengabitekerezo icamo ibice Abanyarwanda ikaba yabasubiza mu bihe byashize.’’
Ibikorwa by’Abanyarwanda byanyuze n’abanyamahanga bavuga ko bikwiye kubera abandi isomo.
Umufaransa Fazil yabwiye IGIHE ati “Nizera ko ibyabaye mu Rwanda bizabera urumuri ibihugu birukikije ndetse na Afurika yose.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu Bufaransa aho yitabiriye Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryateraniye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021.
Ihuriro ryiga ku Iterambere ry’Ubukungu bwa Afurika ryabaye rikurikira Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye ejo ku wa 17 Gicurasi 2021, yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo uburyo icyo gihugu cyabasha kwikura mu bibazo cyagize nyuma y’imvururu zakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Omar Al-Bashir mu 2019.








