Ubwoko bw’Abanyarwanda batuye muri Uganda bamaganye itsinda ry’Abavandimwe ryabiyitiriye -

webrwanda
0

Mu kiganiro n’itangazamakuru mu Mujyi wa Kampala, Inama Nkuru y’ubwoko bw’Abanyarwanda batuye muri Uganda, bukuriwe na Gad Gasatura wahoze ari umudepite, bwavuze ko budahagarariwe n’itsinda ryiyise ‘Abavandimwe’, rigakurirwa na Frank Gashumba, baburira buri wese uzakorana naryo kuzirengera ingaruka zishobora kugurikiraho.

Yagize ati “Turitandukanya na ririya tsinda ndetse n’ibikorwa byaryo. Turanaburira buri wese uri gukorana ubucuruzi n’iri tsinda, kuzirengerera ingaruka zaturuka muri iyo mikoranire”.

Ubwoko bw’Abanyarwanda muri Uganda bwemewe n’Itegeko Nshinga rya Uganda ryo mu 1995, gusa abagize ubwo bwoko bakomeje guhura n’ibibazo by’ihohoterwa, ririmo kubuzwa kwitabira ibikorwa bya politiki, kwimwa impapuro z’inzira, uburenganzira bwo gutunga ubutaka n’ibindi bitandukanye.

Ibi byatumye hari abakomoka muri ubwo bwoko bagerageje guhindura umwirondoro wabo, kugira ngo birinde iryo hohoterwa bakorerwa.

Aha kandi niho itsinda ry’Abavandimwe ryahereye risaba guhindurirwa amazina, rikava ku kwitwa Abanyarwanda bikaba Abavandimwe.

Umuyobozi w’itsinda ry’ubwoko bw’Abanyarwanda bo muri Uganda ariko yasabye ko abantu bakwiye kwirinda guha agaciro ibikorwa by’itsinda ry’Abavandimwe.

Yongeyeho ko ibyo bikorwa bigamije gucamo ubwoko bw’Abanyarwanda ibice, ku buryo bishobora no kuganisha ku macakubiri yarema urwango rushobora kubyara amakimbirane, intambara n’ibindi byago bitandukanye.

Ati “Abanyarwanda batuye muri Uganda ntibifuza gufatwa mu buryo butandukanye n’ubw’abandi baturage ba Uganda n’ubwo hakiri ibikorwa by’ihohoterwa byakorewe Abanyarwanda kubera amateka yo kurenganywa yaturutse ku ngengabitekerezo y’urwango yazanywe n’ubukoloni”.

Gasatura kandi yasabye inzego z’iperereza muri Uganda gukurikirana impamvu yihishe inyuma y’ibikorwa by’itsinda ryiyita ‘Abavandimwe’, kuko bashobora kuba bagamije imigambi mibisha ikwiye kwitonderwa.

Yagize ati “Impamvu iri inyuma y’ibi bikorwa iteye inkeke. Inama Nkuru irifuza kwizeza Abanyarwanda bo muri Uganda ko ibibazo bihari byose byaganiriweho ndetse bishyikirizwa inzego z’ubuyobozi bireba kandi ibisubizo birambye birimo gushakwa”.

Ku ruhande rwa Gashumba, yavuze ko intego ye atari uguhindura umwimerere w’ubwoko bw’Abanyarwanda, ahubwo ari uguhindura izina ryabo rikaba Abavandimwe, ibintu byakuruye uburakari bw’abo mu bwoko bw’Abanyarwanda, babifashe nko kwimwa uburenganzira bwabo bwo kugira ubwoko.

Ubwoko bw'Abanyarwanda bwamaganye itsinda ry'Abavandimwe ryabiyitiriye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)