Ubuhamya bwa Philomene warokotse Genocide mu buryo bw'amayobera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubyeyi Philomene uzwi ku izina rya Bitangaza ni umukristo mu Itorero ADPR Paroisse Remera Itorero rya Rukurazo. Mugihe cya Genocide Imana yamurinze mu buryo bw'ibitangaza kuko bamukubise amahiri barangije bamuroha mu ruzi bazi ko yapfuye, ariko ku bw'umugambi mwiza Yesu yari amufiteho yaramurize abaho ubu ni umuvugabutumwa bwiza.

Mu magambo ye aradusobanurira uburyo yanyuze mu bihe bigoye n'uko Imana yamwimanye akaba ari muzima.

Ati: 'Habyarimana akimara gupfa ibintu byahise bihinduka, ariko twari dufite amakuru nk'abantu basenga. Imana yatubwiraga ko mu Rwanda hisutse abadayimoni b'ubwicanyi bo mu rwego rukomeye, ariko ko hari abo igiye gucyura.Imana yaratubwiraga ngo ibintu bizaba mu Rwanda n'umwana batwite azabimenya bizamugiraho ingaruka kandi ni ko byaje kugenda. Yaratubwiraga ngo hari abazataha izaha ubugingo, hari n'abandi izarinda, ariko kubera ko umurimo uri imbere ukomeye izasigaza abanyembaraga naho abanyantege nke izabacyura.

Mu bantu bagomba gutaha niyumvagamo kuko nari umunyantege nke. Abantu batangiye gupfa menya ko umuryango w'iwacu bawishe. Njyewe ibitero byaje kundeba Le 16/4/1994 umuntu yaraje arambwira ngo basize ibitero inyuma ndebe ahantu mpungira. Nahise mvuga nti oya! Reka ndebe umugambi w'Imana. Hashize nk'isaha uwo muntu avuye mu rugo igitero kiba kiraje ndebye iyo mipanga n'amahiri ndebye abo bantu mpita ninjira mu nzu.

Baraje baranjyana ariko abaturage bati 'Uyu mugore ntabwo mumwica' Abandi bati 'Iyi ni inzoka ntisigara' umwe yakururaga ajyana hanze undi agakurura ajyana mu nzu, ndavuga nti 'Mutantanyura' baranjyana bajya kunyica, bamwe baramvugiraga abandi bakarwana bati 'Murarengera inyenzi' Narababwiye nti 'Ariko murarwana mupfa jye, imyaka yose nabanye namwe hari uwigeze antunga urutoki? Aho munjyanye ni ukunyica nimunyicire aha njyewe ndapfuye ngiye mu ijuru ariko mwe nimutihana muzajya mu muriro'. Mubyukuri abaturage banze ko banyica igitero kinsubiza mu rugo.

Bigeze saa yine z'ijoro igitero cyaraje twumva bakubise urugi ruba ruguye imbere.Umutware yari ari muri salon njyewe ndi mu cyumba ndi kuryamisha umwana. Narabyutse nkenyera igitenge nambara n'umupira w'imbeho ndaza mbasanga muri salon ndabasuhuza. Bahise banjyana hari haje abasore n'abagabo nka 30, baranjyanye ngenda ndirimba indirimbo y'108 ivuga ngo 'Njye ndi umukristo nzahora ndi we' ariko nakwibuka ko hari imipanga n'amahiri bigiye kunjyaho nkabwira Yesu nti imbaraga wari ufite ku musaraba zatumye udataka uzimpe rwose.

Twaragiye nk'iminota 10 tugera hasi mu kabande hari ikiraro cy'uruzi numva bakubise ubuhiri mu mutwe mbona umuriro watse mu maso umutima urambwira ngo ryama hasi urahita wigira mu ijuru, barakubita igihe nakavugije induru ngasenga nti 'Yesu nyakira', barakubita nakumva ngiye gutaka nti 'Yesu nyakira', kugeza igihe numvise bavuga ngo erega yapfuye, abandi ngo oya nimuhorahoza, abandi ngo yapfuye kare ntagisamba. Narabyumvise ndavuga ngo ese iyo umuntu agiye gutaha ko abona abamalayika bambaye imyenda yera baza kumutwara nkaba ntabo nabonye ndi mu mubiri? Nabaye nk'urambura amaso mbona arareba. Numva baravuze ngo nimukurure mujugunye muruzi. Amazi yaranjyanye ngera epfo kure yabo mbona ngeze ahantu amazi asandaye numva ngeze nko ku mucanga nsa nk'ujya ku ruhande numva ndacyafite ubwenge ndavunga ngo ariko se Mana bite ko utanjyanye ngo umpe ubugingo?

Navuye muri ayo mazi njya kureba aho nihisha nzamuka umusozi ahantu ngiye kurara nsanga nta bahari hakinze nsunika akugi k'igikoni kagwa imbere ni ahongaho naraye ariko iryo joro ryari ribi ku buzima bwanjye, twari dutuye ahantu hitwaga ku Kibuye mu Gisovu ahantu hakonja cyane hegereye Nyungwe. Urumva uko nakaguye mu mazi imyenda yose yuzuye amazi n'amaraso, simfite n'umuntu wo kunyitaho ariko nagumanye na Yesu.

Nakomeje kwihisha ugasanga barambwiye bati: 'Hano uhamaze iminsi have ujye kureba ahandi ujya. Nararaga ngenda ngwa mu miringoti no mu mahwa. Abantu barampishe,barangaburiye bampa amazi yo kwiknda ahantu hose hababara, Hamwe na Yesu n'amahoro ye yagiye adukiza. Abicanyi baje kumenya ko nkiriho batangira kujya birirwa basaka mu mazu y'abantu no mu ntoki bakavuga ko umuntu bazasanga ampishe azanyica n'urugo rwe bagasiga barumaze. Abantu rero batangiye gutinya kumpisha.

Nageze aho ntuma ku mutware wanjye mubwira ko nateje ikibazo gikomeye mu bantu musaba kugaruka mu rugo, yarabyemeye ndagenda njya mu rugo nahamaze nk'ibyumweru nka 2 ariko wa mwana w'uruhinja nasize agakanguka saa sita akarira kubera kubura mama akageza mu gitondo badashobora kumunyereka ngo muhe ibere kugira ngo batamenya ko mpari.

Hashize nk'ibyumweru 2 umugabo yarasohotse asanga urugo barugose abantu baruzuye, agaruka mu nzu arabimbwira. Naramubwiye ngo kirazira kikaziririzwa ko Yesu yakongera kuntanga. Nawe yazamuye kwizera arasohoka bamubwiye ngo azane uwo mugore arabibwira ati 'Ese si mwe mwamujyanye? Mwaramungaruriye ngo mumumbaze? Bati 'ari mu nzu turabizi'. Baramuhiritse binjira mu nzu bajya muri, parafo, bahirika ameza, ibitanda, garde robe. Njyewe naravugaga nti " Humura mutima wanjye. Basatse inzu baba barambuze kandi ndimo bati umugore yarapfuye dore turamubuze. Basubiranyemo barataha ni uko narokotse.

Asoza ubuhamya bwe Philomene arabwira abantu gukora kw'Imana ati " Imana irahari, Imana irakora. Imana yaduhaye Yesu, Yesu akaduha Umwuka Wera akaba adutegurira ubugingo ibyo birahagije"

Source :Agakiza Tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Philomene-warokotse-Genocide-mu-buryo-butangaje.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)