Nyuma yo gutandukana n'umugabo we, Anne Kansiime agiye kwiburuka umwana w'umukunzi we mushya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyarwenyakazi w'umugande, Anne Kansiime we n'umukunzi we w'umuhanzi Abraham Tukahiirwa uzwi nka Skylanta baritegura kwibaruka imfura yabo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Anne Kansiime yashyizeho ifoto imugaragaza atwite avuga ko yari ategereje igihe cyiza cyo gutangaza iyi nkuru nziza.

Ati"Umutwe wanjye byari byancanze ntazi aho nahera. Nari ntegereje uburyo bwiza bwo kubitabgaza, vuba njye na Skylanta tugiye kugira umwana(yise ninja nto) wiyongera ku muryango wacu."

"Narimo nshaka uburyo bwiza mbibabwira nshuti zanjye(yabise ninjas) ko vuba njye na Kanyu Skylanta tuzunguka undi mu muryango, naretekereje, ndatekereza, ni ubuhe buryo bwiza?"

Agiye kubyarana na Skylanta binjiye mu rukundo muri 2018, ni nyuma y'uko muri 2017 atandukanye na Gerald Ojuok wari umugabo we bashakanye muri 2013.



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nyuma-yo-gutandukana-n-umugabo-we-anne-kansiime-agiye-kwiburuka-umwana-w-umukunzi-we-mushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)