Nyabihu: Imibiri 12 y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021 ubwo hasozwaga icyumweru cy'icyunamo, mu Karere ka Nyabihu mu Rwibutso rw'Abazize Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mukamira mu Karere ka Nyabihu hashyinguwe imibiri 12 y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi iheruka kuboneka mu Mirenge ya Mukamira, Jenda, Mulinga na Karago.

Munyarugero Jean de Dieu wari uhagarariye imiryango yashyinguye ababo muri iki gikorwa yashimye abaje kubafata mu mugongo n'abagize ubutwari bwo gutanga amakuru yatumye iyi mibiri yashyinguwe iboneka.

Yagize ati "Turashimira abaje kudufata mu mugongo muri ibi bihe bitoroshye. Turashimira n'abagize ubutwari bwo kuduha amakuru yatumye tubona iyi mibiri y'abacu, turibuka ku nshuro ya 27 ariko birabavaje kuba hari imibiri ikiri mu mirima y'abaturage. Turanenga cyane abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside badatanga amakuru n'abakigamije gukomeretsa abarokotse. Turasaba Akarere nk'uko katahwemye kutuba hafi ko na hano twibukira byibuze hasakarwa tukajya tuhahurira tutanyagirwa".

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyabihu, Juru Anastase yashimiye ingabo za RPF zabahaye ihumure zihagarika Jenoside, n'urubyiruko rukomeje kugaragaza ubutwari mu gushyira igitutu ku baba bazi aho iyi mibiri yajugunywe.

Yagize ati "Turashima cyane urubyiruko rwo mu Murenge wa Mulinga ubutwari rwagaragaje kuko rwashyize igitutu ku bakuru baba bazi amakuru y'ahaba hakiri imibiri kandi byadufashije no kubona iyi itanu yavuyeyo".

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yavuze ko muri aka Karere habayemo igeragezwa rwa Jenoside na mbere hose anenga ababa badatanga amakuru kuko hari abantu bakuru babirebaga ariko bakaba badatanga ayo makuru ndetse ko hari n'abayatanga nabi bagamije kuyobya.

Yagize ati "Muri aka Karere niho hageragerejwe Jenoside na mbere hose, turacyafite imibiri y'abishwe muri Jenoside itaraboneka kandi hari abantu bakuru babonye uko bishwe n'aho biciwe ariko bakaba badatanga amakuru ndetse hari n'abayatanga nabi bagamije kuyobya ibimenyentso, tuzakomeza kuba hafi abarokotse kandi ntituzemera ko abakora ibi bikorwa bibi bizakomeza kubaho muri aka Karere".

Imibiri 12 yashyinguwe mu cyubahiro harimo itanu yabonetse mu Murenge wa Mulinga, umwe wabonetse mu Murenge wa Karago, umwe mu Murenge wa Jenda n'indi itanu yabonetse mu Murenge wa Mukamira.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mukamira rwari ruruhukiyemo imibiri igera kuri 2190 hiyongeyeho iyi 12 yashyingiwe mu cyubahiro iba 2202 iharuhukiye.

Imibiri 12 iherutse kuboneka niyo yashyinguwe mu cyubahiro
Abarokotse Jenoside basabye ko abafite amakuru y'aho imibiri y'ababo yajugunywe bayatanga
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-imibiri-12-y-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-yashyinguwe-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)