Nyabihu: Batakambiye ubuyobozi nyuma yo kubaka amashuri bagatinda guhembwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bitewe n'icyorezo cya COVID-19 abanyeshuri bagomba kwiga bahanye intera, ibi byatumye hongerwa ibyumba by'amashuri mu korohereza abanyeshuri kwiga muri ibi bihe kandi banirinda iki cyorezo.

Imirimo yo kubaka aya mashuri yakozwe hirya no hino mu gihugu bituma abaturage babasha kubonamo akazi.

Abaturage bo mu Murenge wa Rugera na bo bagize uruhare mu iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri ariko bakavuga ko bambuwe amafaranga y'iminsi 15 ya nyuma, bakoreye mu mirimo yo kubaka ibyumba bitandatu by'amashuri byubakwaga ku nkunga ya Banki y'Isi.

Bamwe mu baganiriye na Radio 1 bayibwiye ko kuva muri Mutarama kugeza ubu batarahembwa amafaranga yabo bakoreye, bakaba babifata nko kurangaranwa n'ubuyobozi.

Umwe yagize ati 'Amasezerano yavugaga ko tugomba gukora iminsi 15 bagahita baduhemba ariko kuva mu kwa mbere kugeza ubu turangije amezi ane tutarahembwa.'

Mugenzi we bahuje ikibazo asanga barangaranwe kuko bababwira ko amafaranga yabo yasohotse ariko ntibayabahe kandi baba bayakeneye.

Ati 'Gukora barabyemera ko twakoze ariko iyo tugiye kureba amafaranga baratubwira ngo bagiye kureba umubitsi ngo asinye ngo bari gutunganya urutonde. Ubuse rukorwa icyo gihe cyose? Urumva ko ari ukuturangarana kandi natwe tuba dufite ibibazo dushaka gukemura.'

Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'uyu murenge buvuga ko gutinda kwishyura aba baturage byatewe no kuba iminsi 15 yari itaruzura ibikoresho bigahita bishira bagategereza ko byazaboneka ngo bahembwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugera, Hakizimana Innocent, yavuze ko nyuma yo kubona ko imirimo yo gusubukura kubaka yatinze bagiye guha aba baturage amafaranga yabo.

Ati 'Tugifunga iyo minsi 10 hari hasigaye imirimo y'iminsi nk'itatu, twumvaga tuzabanza kurangiza imirimo tukabishyurira rimwe ariko twabonye biri gutinda ubu urutonde rwabo turarufite mu gihe cy'icyumweru bazaba babonye amafaranga yabo.'

Umushinga wo kubaka ibyumba bishya by'amashuri watangiye muri Kamena 2020 hakaba hari hateganyijwe ko hazubakwa ibyumba by'amashuri 22.505 n'ubwiherero 31.932 mu gihugu hose.

Abubatse ibyumba by'amashuri byo mu Murenge wa Rugera barashinja ubuyobozi bw'uyu kumara amezi ane batabishyura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-batakambiye-ubuyobozi-nyuma-yo-kubaka-amashuri-bagatinda-guhembwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)