LIVE: Ubushinjacyaha bwakomeje gusobanura ibyaha RUSESABAGINA Paul ashinjwa (Amafoto na Video) -

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Mata 2021, uru rubanza rugiye gukomeza Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura imiterere y’ibyaha Rusesabagina Paul aregwa ndetse n’uburyo yabikozemo.

Rusesabagina Paul ashinjwa ibyaha icyenda byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba, MRCD/FLN yagizemo uruhare ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Iburanisha riheruka ryo ku wa 1 Mata 2021 ryasojwe Ubushinjacyaha bumaze gusobanura ibyaha bitandatu uyu mugabo aregwa. Birimo Kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, Gutera inkunga iterabwoba, Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba no Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Icyo gihe Ubushinjacyaha bwerekanye ko ibitero byagabwe n’abarwanyi ba FLN byaguyemo abaturage b’inzirakarengane, byangiza imitungo yabo, indi iribwa. Bwavuze ko nubwo Rusesabagina atari aho byabereye ariko yabigizemo uruhare rukomeye nk’umuyobozi wa MRCD/FLN.

Biteganyijwe ko kuri uyu munsi hakomeza kumvwa ibindi byaha bitatu Rusesabagina akurikiranyweho birimo Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba, Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba no Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Rusesabagina Paul ari kuburanishwa atari mu rukiko bitewe n’uko yikuye mu rubanza avuga ko atizeye ko azahabwa ubutabera.

UKO IBURANISHA RIRI KUGENDA:

10:24: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko hari ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’abantu ku giti cyabo n’ibibera mu bikorwa by’iterabwoba.

Ati “Ibyaha byose dukurikiranyeho abantu 21 bari muri iyi dosiye byakozwe n’abantu bahuriye muri MRCD/FLN.’’

Yavuze ko umugambi mugari wa MRCD ari wo abaregwa bose bagendeyeho.

10:21: Umucamanza Muhima Antoine yabajije Ubushinjacyaha ubushake bwa Rusesabagina mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Ruberwa yasubije ko ubwo bushake bugaragarira mu mugambi mugari MRCD/FLN yari ifite wo gutera ubwoba abaturage.

Ati “Biriya bikorwa byaberaga mu bice bitandukanye.’’

10:08: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yasobanuriye urukiko ko igikorwa cy’iterabwoba Rusesabagina akurikiranyweho ari ukuba umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba.

Umushinjacyaha Dushimimana Claudine asobanurira urukiko uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa by'iterabwoba

Mu mafoto: Inteko iburanisha urubanza igizwe n’abacamanza batatu bayobowe na Muhima Antoine.

Perezida w'Inteko Iburanisha, Muhima Antoine

09:50: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko ubushake mu gukora icyaha kwa Paul Rusesabagina ari uko yari umuyobozi wa MRCD/FLN, akayitera inkunga kandi abaturage bakubiswe nta mpamvu yihariye ihari kuko bakubiswe mu bihe bitandukanye n’ahantu hatandukanye muri Nyamagabe, Nyaruguru na Rusizi.

Yavuze ko Rusesabagina akurikiranywe nka gatozi mu cyaha cyo gukubita no gukomeretsa kuko yari umuyobozi, akaba umuterankunga wayo kandi abagize umutwe wa MRCD/FLN aribo bakoze ibikorwa byibasiriye abasivili.

Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure ni we wasobanuye ibyaha Rusesabagina ashinjwa

09:42: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yasobanuye icyaha cya cyenda cyo Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba, Rusesabagina akekwaho.

Yavuze ko gukubita no gukomeretsa ku bushake ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ibikorwa byo gukubita no gukomeretsa byakorewe mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru no mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe.

Ruberwa yavuze ko ibimenyetso by’iki cyaha bishingiye kuri raporo zo kwa muganga zakozwe n’abahanga zerekana abantu bakubiswe bakanakomeretswa ndetse bakaba barasigiwe ubumuga.

Mu buhamya bwe Karerangabo Antoine ubwo yari atabaye abaturanyi be yavuze ko yakubiswe ikintu mu mutwe agahita yitura hasi.

Jumapili Issa na we avuga ko ubwo bafatirwaga mu Ishyamba rya Nyungwe, bavanywe mu modoka bakubitwa inkoni nyinshi.

Ubu buhamya kandi bwatanzwe n’abandi benshi bavuga ko abarwanyi ba MRCD/FLN babakubise ubwo babagabagaho ibitero.

09:37: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko Rusesabagina yanyuranyije n’itegeko kuko yateraga inkunga ndetse akanayobora Umutwe w’Iterabwoba wa MRCD/FLN wateye ibisasu na grenade mu bikorwa byakorewe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi.

Yavuze ko ibyo bitero aho byagabwe hose nta na hamwe hari ikigo cya gisirikare, ahubwo bateraga mu ngo z’abaturage.

09:30: Rusesabagina anashinjwa uruhare mu bitero byagabwe mu Karere ka Rusizi hagati ya Gicurasi na Ukwakira 2019.

Rutayisire Félix uri mu batangabuhamya watewe grenade yasobanuye ko yasigiwe ubumuga buhoraho yasigiwe n’utuvungukira twayo.

Nsabimana Joseph na we yasobanuye ko yagizweho ingaruka n’igitero cya grenade ndetse raporo yakozwe yagaragaje ko yamuteye ubumuga buhoraho.

09:21: Umushinjacyaha Ruberwa yakomeje asobanura uko Rusesabagina yakoze icyaha cy’ Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Yavuze ko hari abantu barashwe ariko ntibakwitaba Imana ndetse batanze ubuhamya bugaragaza uko ibyo bitero byagabwaga.

Ruberwa ati “Kuba warasa umuntu ntapfe, ntibiba biturutse ku bushake bwawe. Kuba warasa isasu cyangwa grenade umuntu ntiyitabe Imana ntibiruka ku bushake bw’uwarashe ahubwo ni impuhwe z’Imana.’’

Kayitesi Alice uri mu barasiwe mu gitero cyagabwe mu Karere ka Nyamagabe ahatwikiwe imodoka za Coaster mu 2018, abajijwe ku wa 5 Kamena 2019, yasobanuye ko ubwo bari mu modoka ya Alpha yavaga Rusizi igana Kigali, bageze muri Nyungwe basanga hari abantu batambitse igiti mu muhanda.

Icyo gihe imodoka yarenze icyo giti, bahita bayirasa amasasu amapine aratoboka, bahita barasa abagenzi bamwe barakomereka, abandi bahasiga ubuzima.

Amafoto y’inzu, imodoka na moto byatwitswe

09:16: Umushinjacyaha Ruberwa yasobanuye ko Rusesabagina akurikiranyweho icyaha cyo gutwikira abantu nk’uwari Umuyobozi wa MRCD/FLN kubera yatanze ubufasha, akayobora umutwe wakoze icyo gikorwa cy’iterabwoba cyo gutwika.

09:11: Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko itwikwa ry’imitungo y’abaturage mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi nta kindi byari bigamije bitari ugutera ubwoba abasivili.

Yakomeje ati “Kuba barabatwikiye nta kindi bari bagamije kitari ukubatera ubwoba. Bigaragazwa n’uko muri ibyo bitero byagabwe, batwitse imitungo y’abantu ahantu hanyuranye kandi biba byerekana ubutumwa butangwa. Ariko ikintu kitateguwe hatwikwa ahantu hamwe.’’

Bamwe mu baregwa muri iyi dosiye mu buhamya bwabo bavuze ko ibikorwa byo gutwika byakozwe kugira ngo berekane ko FLN ihari.

09:08: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yakomeje avuga ko mu Karere ka Nyaruguru hari ibinyabiziga byatwitswe.

Me Ndutiye Yussuf yategewe muri Nyungwe, akurwa mu modoka, irwatwikwa irashira. Mu ibazwa rye mu Bushinjacyaha yavuze ko yambuwe ibyo yari afite ndetse anabona ko hari izindi modoka zatwitswe.

Icyo gihe hanatwitswe Minibus yari itwaye abagenzi, barasa abari bayirimo, barayitwika irakongoka.

Ubushinjacyaha buvuga ko izo modoka zari iz’abasivili zidafite aho zihuriye n’igisirikare ku buryo wavuga ko ari bo cyashakaga kurwanya.

UBUSHINJACYAHA BWEREKANYE AMAFOTO Y’IBYATWITSWE NA MRCD/FLN

Amafoto yerekanwe arimo ay’inyubako ya Koperative y’Abanyabuzima ba Nyabimata, ikaba yari ituwemo Gitifu w’Umurenge, icyo gihe baramurashe ariko ntiyitaba Imana. Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu Nsengiyumva Vincent ari umwe mu baregwa muri uru banza.

Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko hatwitswe imodoka yo mu bwoko bwa RAV4 ndetse na moto ebyiri za TVS, byose by’abasivili.
Umucamanza Muhima Antoine amubajije uko amafoto yafashwe yasobanuye ko “yakozwe n’Ubugenzacyaha nk’ikimenyetso ubwo icyaha cyagenzwaga.’’

08:49: Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yatangiye asobanura uko Rusesabagina yakoze icyaha cyo Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Yavuze ko MRCD/FLN yatwikiye abantu inzu, moto mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi. Yasobanuye ko abarwanyi b’Umutwe wa MRCD/FLN bateye ako gace ku wa 19 Kamena 2018, batwitse inzu, imodoka na moto ebyiri.

Ubushinjacyaha bwerekana ko mu gihe ibyo bikorwa byabaga, MRCD yari iyobowe na Paul Rusesabagina.

Ni ibikorwa byerekanwa na raporo yakozwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.

-  Gereza ya Nyarugenge yongeye kumenyesha urukiko ko Rusesabagina yanze kwitaba

Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, CSP Kamugisha Michael yandikiye Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka

Mu ibaruwa yandikiye urukiko yavuze ko Rusesabagina Paul yahakanye ko atazitaba urukiko.

Yagize ati “Tubandikiye tubamenyesha ko Rusesabagina Paul yanze kwitabira iburanisha yamenyeshejwe mu nzira n’uburyo bwemewe n’amategeko. Impamvu yagaragarije ubuyobozi ni uko ku wa 12 Werurwe 2021 yikuye mu rubanza. Yavuze ko usibye uyu munsi n’ikindi gihe azaba yahamagajwe kuburanira muri uru rukiko atazarwitaba kubera nta butabera arwitezeho.’’

Umucamanza Muhima Antoine yavuze ko ari uburenganzira bw’umuburanyi kwikura mu rubanza.

08:39: Inteko iburanisha igeze mu byicaro byayo. Abacamanza bagiye gutangira kuburanisha urubanza.

08:00: Ababuranyi bose 20 [ukuyemo Rusesabagina Paul wikuye mu rubanza] bageze ku Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura aho urubanza ruburanishirizwa. Uru rubanza ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rwimuriwe mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

-  Amafoto y’ababuranyi bagera ku Rukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura

  • Ibyaha icyenda Rusesabagina Paul aregwa

- Kurema umutwe w’ingabo utemewe

- Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

- Gutera inkunga iterabwoba.

- Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

- Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

- Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

- Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

- Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

- Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza

1. Nsabimana Callixte alias Sankara

2. Nsengimana Herman

3. Rusesabagina Paul

4. Nizeyimana Marc

5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

6. Matakamba Jean Berchmans

7. Shabani Emmanuel

8. Ntibiramira Innocent

9. Byukusenge Jean Claude

10. Nikuze Simeon

11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred

13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

16. Nshimiyimana Emmanuel

17. Kwitonda André

18. Hakizimana Théogène

19. Ndagijimana Jean Chrétien

20. Mukandutiye Angelina

21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

Inkuru bifitanye isano wasoma: Uruhare rwa Rusesabagina mu bwicanyi n’ubujura byakorewe abaturage muri Nyabimata na Nyungwe (Amafoto na Video)

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)